Kuri Uyu wa gatanu tariki ya 5Mata 2023, Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yarateranye maze ivana ku mirimo uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, bwana Kambogo Ildephonse, azira kutuzuza inshingano ze ahanini zijyanye no kurengera abaturage.
Uyu muyobozi yakuwe mu nshingano nyuma y’iminsi mike Akarere ayobora kibasiwe n’ibiza byahitanye ubuzima bw’abaturage 26 mu ntangiriro z’iki cyumweru.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu, Dr Kabano Habimana Ignace, yabwiye itangazamakuru ko imicungire y’ibi biza byasenyeye abaturage ndetse abandi bikabavutsa ubuzima, ataribyo byonyine byatumye akurwaho.
Yakomeje agira ati “Kudashobora guhuza inzego bakorana ngo bakorere hamwe, kudashyira mu bikorwa ibyemezo cyangwa inama agiriwe n’inzego zimukuriye agakora ibye hanyuma abaturage bakaharenganira, kutakira ibibazo by’abaturage no kwihutira kubikemura… Iki kibazo cy’ibiza nacyo kirimo ariko ntabwo aricyo cyonyine ubwacyo kuko murabizi ko umuyobozi, kugira ngo igihugu gishyire umuyobozi mu mwanya ni uko kiba cyamuhaye icyizere gihagije.”
“Ntabwo akantu kamwe kaba ngo hafatwe iki cyemezo, cyane cyane inama njyanama iba imaze iminsi igoragoza, cyane ko na we ari umujyanama, imwerekera, ijya inama, urumva iyo umuyobozi ananiwe gukora neza haba mu bihe bisanzwe, haba no mu bihe bidasanzwe, aho kugira ngo abaturage babure abayobozi bari mu myanya nk’uko igihugu kiba cyabashyizeho ngo babakemurire ibibazo, ibyiza bahagarara.”
Ku murongo w’ibyigwa n’Iyi nama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu idasanzwe harimo gusuzuma “ikibazo cy’ibiza mu Karere by’umwihariko ingaruka byateje.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, na we yavuze kuri Meya wa Rubavu wakuwe mu nshingano, ashimangira ko nta muntu wazizwa ko akarere ayobora kibasiwe n’ibiza, gusa ahubwo ko hari amakosa yakozwe mu micungire yabyo.
Ati “Nta muntu uzizwa ko ibiza byabaye gusa ushobora gukora amakosa mu buryo bwo kurwanya ibiza, akiyongera ku makosa usanzwe ufite.”
Yunzemo ati “Inama Njyanama ya Rubavu yasanze Umuyobozi w’Akarere inshingano bamuhaye atari kuzuzuza neza, ntabwo ari ukubera ko habaye ibiza muri Rubavu, amakosa yakoze ashobora kuba ajyanye no gucunga ibiza byabaye akiyongera ku yari asanzwe.”
Biteganywa ko iyo umuyobozi w’akarere avuyeho, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu ari we uba afashe inshingano by’agateganyo.
Dr Kabano yavuze ko bakomeje gushaka uko bita ku baturage basenyewe n’ibiza, ubu bakaba bakomeje kubakirwa binyuze mu muganda rusange.
Kambogo Ildephonse yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu mu Ugushyingo 2021, atowe n’abajyanama bagenzi be ku majwi 256.
Amafoto