“Rubavu iratekanye bisesuye” – Lt Col Rurangwa Innocent

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu Turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero bwahamirije abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu Karere Ka Rubavu ko umutekano w’u Rwanda udanangiye, bityo nta muturage ukwiriye kugira impungenge kabone n’ubwo Rubavu ari Akarere kegereye igihugu kirimo umutekano muke.

Ubutayegayezwa bw’umutekano w’u Rwanda by’umwihariko abatuye Akarere ka Rubavu, bwemezwa n’abari mu bice by’Imirenge ihana imbibi na DR-Congo. 

Aba bahamya ko uretse no kuba ubwabo bawicungira, ariko banizeye inzego z’umutekano, nta nkomyi baryama bagasinzira.

Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Rubavu yahuje abayobozi b’Imidugudu, Utugari, Imirenge, Akarere n’inama y’umutekano itaguye, Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 211 ikorera mu Turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero, Lt Col Rurangwa Innocent, yahamirije abayitabiriye ko Rubavu itekanye bisesuye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper we yibukije ko umutekano ugerwaho ku bw’ubufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage. 

By’umwihariko abatuye mu Mirenge ikora ku mupaka yabasabye kudahuga no gutangira amakuru ku gihe.

Mu bindi byaganiriweho muri iyi nama mpuzabikorwa y‘Akarere ka Rubavu, hagaragajwe ibyagezweho muri iyi myaka 7 ya NST1 birimo imihanda, uruganda rutunganya amashanyarazi ruyakuye muri gaz metani Shema Power Lake Kivu, icyambu cyubatse ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu n’ibindi. (RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *