Abiga mu mashuri ya Ecole d’Arts, Petit Seminaire de Nyundo ndetse na Lycee Notre Dame yari yashegeshwe n’ imyuzure ya Sebeya barashima Leta yakoze iby’ ibanze bishoboka byose none amasomo yasubukuye.
Bimwe mu byumba by’amashuri byari byuzuye isayo, byamaze gusukurwa, byongeye kwigirwamo.
Uretse abo mu iseminari nto babaye bimuririwe kwigira mu ishuri Saint Fidele ruri mu mujyi wa Rubavu, abo muri Ecole d’Arts na Lycee Notre Dame, batewe akanyamuneza n’isubukurwa ry’amasomo. Bishimira ko bahawe ibikoresho by’ibanze birimo amakaye asimbura ayangijwe, kandi ngo nta kabuza, batitaye ku kaga bahuye nako, intego ni ugutsinda neza.
Kugirango abanyeshuri batazavura amwe mu masomo yazimiriye mu makayi yabo, ubuyobozi bw’aya mashuri bugaragaza ko buri gushaka ayo masomo yashyirwa ku mpapuro
Nubwo amasomo yasubukuye, ibigo bya Ecole d’Arts na Lycee Notre Dame, nta mazi bifite, amatiyo yangijwe n’ imyuzure. Ubuyobozi bwa Sosiyete ya Aqua Virunga ishinzwe kugeza amazi muri ibi bice, burizeza ko buri gukora ibishoboka byose, bitarenze ejo, ayo mashuri azabone amazi.
Mu rwego rwo kugoboka abanyeshuri bahuye n’ibiza, Minisiteri y’Uburezi imaze guha abanyeshuri amakaye 6000, amakaramu 1200.
Iyi minisiteri iranateganya gutanga ibitabo mu minsi iri imbere.