Rubavu: Abivuriza mu Bitaro bya Gisenyi babangamiwe na Serivisi mbi kubera ubuke bw’Abaganga

Bamwe mu barwayi n’abivuriza mu Bitaro bya Gisenyi binubira kumara umwanya munini bategereje kubonana na muganga bakagaragaza ko ari ikibazo gikomeye kuko hari abataha batavuwe. Abaganga bemera ko iki kibazo cya serivisi itinda gihari ariko giterwa n’ubuke bw’abaganga.

Mu bihe bitandukanye ku Bitaro bya Gisenyi hahora imirongo minini y’abarwayi batekerege kwakirwa na muganga. Abenshi muri aba barwayi, bavuga ko baba babyutse igicuku baturutse na kure, ariko ntibibuza gutinda kuvurwa, ibituma bijujutira serivisi bahabwa

Muri serivisi hafi ya zose abaganga bagaragaza ko ikibazo cyo gutinda koko gihari kandi giterwa n’ubuke bw’abaganga. Hari na bamwe mu baganga bigomwa kujya mu kirihuko cya saa sita kugirango bite ku barwayi.

Buri munsi,  Ibitaro bya Gisenyi bivura abarwayi bari hagati 175 na 200.

Uyu mubare ni munini cyane ugereranyije n’abaganga 17 gusa ibi bitaro bifite.

Umuyobozi Mukuru w’ibi bitaro avuga ko ikibazo cy abaganga badahagije bakomeje kukiganira na Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo hashakwe uko cyakemuka.

Ibitaro bya Gisenyi ubusanzwe biha serivisi abaturage barenga ibihumbi 500, biganjemo abo mu Karere ka Rubavu no mu tundi turere duhana imbibi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *