Rubavu: Abakora Ubucuruzi bwambukiranya Imipaka bashyiriweho ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Mpox

Abanyarwanda n’Abanyekongo bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ihuza imijyi ya Rubavu na Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko barimo kwitwararika birinda icyorezo cya Mpox kandi bagashima ingamba zashyizwe ku mipaka ihuza ibihugu byombi, zigamije gukumira icyorezo, zirimo gusukura intoki no kubapima umuriro nka kimwe mu bimenyetso by’iki cyorezo.

Ku mupaka muto uzwi nka  Petite Barierre n’umunini uzwi nka La Corniche, urujya n’uruza rw’abaturage bari kuyinyuraho barenga ibihumbi 10 ku munsi, abinjira mu Rwanda barimo kubanza gusukura intoki bakoresheje umuti wabugenewe wa hand sanitizer, nyuma inzego z’ubuzima zigahita zibapima umuriro nka kimwe mu bimenyetso by’icyorezo cya Mpox.

Abaturage b’ibihugu byombi bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka bavuga ko nubwo badafite amakuru ahagije kuri iki cyorezo, ariko hari bimwe bazi bibafasha kwirinda icyorezo, kuko n’ibihugu byombi ubona byashyizeho ingambo zo kucyirinda.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisenyi buvuga ko hari amakuru yuko iki cyorezo cyageze mu Mujyi wa Goma no mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kandi ubukana bwacyo bugenda bwiyongera muri iki gihugu, ariyo mpamvu ku mipaka barimo kunoza ingamba zigamije kugikumira.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, Dr Tuganeyezu Orest avuga hari ugaragaweho n’iki cyorezo aha ku mipaka yahita afashwa byihuse.

Avuga ko kandi bateganya gukorana n’inzego z’ubuzima zo mu Mujyi wa Goma mu rwego rwo guhererekanya amakuru kugira ngo bakumire iki cyorezo.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda abantu bane aribo bamaze kwandura iki cyorezo, itangazo ry’iyi Ministeri y’Ubuzima riheruka rivuga ko babiri muri bo bavuwe barakira, abandi bari bacyitabwaho n’abaganga. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *