Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA VC iri mu makipe 39 azitabira Irushanwa ryo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel.
Iri rushanwa ritegurwa n’Ishuri rya Groupe Scolaire Officiel de Butare (GSOB), riteganyijwe hagati ya tariki ya 08-09 Werurwe 2025.
Iryo muri uyu wa Mwaka w’i 2025, rigiye gukinwa ku nshuro ya 15.
Padiri Kayumba yitabye Imana mu 2009 azize Uburwayi, akaba yarayobye GSOB kuva mu 1995 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amakipe 39 arimo asanzwe akina Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu bagabo n’abagore, yemeje kuzitabira iri rushanwa rikundwa n’abatari bacye. Muri aya, harimo amakipe 7 mu bagabo n’a 6 mu bagore.
Hari kandi amakipe 20 y’abanyeshuri biga mu kiciro cya mbere n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye ndetse n’abamkipe 6 y’abakanyujijeho.
Padiri Kayumba yibukirwa ku murage wo gukunda siporo no kuyishyigikira cyane mu guteza imbere impano zitandukanye, ariko bidasiganye n’amasomo.
Umwaka umwe nyuma y’uko atabarutse, hahise hashyirwaho Irushanwa ryo kumwibuka.
Uretse imikino ya Volleyball, hateganyijwe kandi imikino yo Koga ndetse n’iyo gusiganwa ku Amagare.
Umuyobozi wa GSOB, Padiri Charles Hakizimana, akomoza ku Irushanwa ry’uyu Mwaka, yagize ati:“Uyu mwaka, twagize ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru. N’ikigaragaza ko Padiri Kayumba yasize Umurage ukomeye ku Isi. N’ubwo tumaze kwakira amakipe 39, ariko amarembo aracyakinguye kugeza kuri uyu wa 07 Werurwe 2025, bucya Irushanwa ritangira”
Kuri iyi nshuro, iri rushanwa ryashyigikiwe n’abarimo; Akarere ka Huye n’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB).
Rizakinirwa ku Bibuga bya; GSOB, kuri Petit Séminaire Virgo Fidelis no kuri IPRC Huye.
Padiri Hakizimana atangaza ko bateganyije n’ibindi bibuga byakoreshwa mu gihe Imvura yaramuka iguye imikino itarangiye.
Muri ibi bibuga, harimo icya Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye n’icy’Akarere ka Gisagara. Ibi byombi n’Ibibuga bisakaye.
Iri rushanwa riri ku ngengabihe y’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB), Umwaka ushize ryegukanywe n’Ikipe ya APR WVC mu bagore na Kepler VC mu bagabo. Mu kiciro cy’abato, Akademi ya Gisagara nayo yaracyegukanye.
Umwaka ushize kandi ubwo ryakinwaga ku nshuro ya 14, Kevine Ineza Butera niwe wegukanye Irushanwa ry’Amagare ryari rikinwe ku nshuro ya mbere.