Atatu n’abura muzabimbaze: Ouattara yahize gushimisha abafana ba APR FC kuri Derby

Iminsi irabarirwa ku ntoki rukambikana hagati ya APR FC na Rayon Sports mu mukino wa Shampiyona w’umunsi wa 20.

Uyu mukino uba utegerejwe n’abatari bacye mu Rwanda no mu Karere, uteganyijwe tariki ya 09 Werurwe 2025, ukazakinirwa kuri Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Umunya- Burkina Faso, Cheikh Djibril Ouatarra rutahizamu wa APR FC, avuga ko yamaze gusobanurirwa ibijyanye no guhangana hagati yayo na Rayon Sports.

Ati:“Namaze kumenya icyo umukino uhuza APR FC na Rayon Sports uvuze! Icyo ntegereje n’Umunsi gusa, ubundi inshundura nkazinyeganyeza”.

Kuva yakwinjira muri APR FC muri Mutarama uyu Mwaka, amaze gutsinda ibitego bitatu mu mikino ine amaze gukinira iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Mbere y’uko akina ku nshuro ya mbere uyu mukino uba uraje inshinga benshi, yaburiye ba myugariro ba Ryaon Sports ko ikimuzanye ari uguhesha APR FC amanota atatu (3), asaba abakunzi ba APR FC kuzamuba inyuma.

Uyu mukino ugiye gukinwa amakipe yombi atandukanyije n’amanota abiri gusa, kuko Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere n’amanota 42, igubwa mu ntege na APR FC n’amanota 40.

Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi, warangiye aguye miswi y’ubusa ku busa. Uyu musaruro ukaba utaranyuze abafana, bityo uwo kuri iki Cyumweru, uzaba uhanzwe amaso.

Amafoto

Djibril Ouattara amaze gutsindira APR FC ibitego 3 mu mukino ine amaze gukina

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *