Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri Manda ya 4 ‘avuga ijambo ryakoze benshi ku Mutima’ (Amafoto)

Nyuma yo kongera gutorwa n’amajwi 99.18%, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yarahiriye Manda ya kane.

Amaze kurahira, yashimiye Abanyarwanda icyizere bongeye kumugirira, abizeza ko ibyo bifuza byose “tuzabigeraho”.

Ni mu muhango waranzwe n’Akarasisi gakomeye ka gisirikare, imbere y’Abanyarwanda bari buzuye Sitade Amahoro, n’abakuru b’ibihugu bya Afurika barenga 20.

Perezida Kagame yavuze ko “hari igisobanuro kimbitse mu mibare” yagaragaye mu bihe byo kwiyamamaza n’ibyavuye mu matora.

Aya matora yakozwe tariki ya 14 na 15 Nyakanga 2024, yatsinze ku majwi 99.18%, indorerezi zo mu miryango y’ibihugu bya Afurika zavuze ko “yagenze neza cyane muri rusange”.

Mu ijambo ry’uyu Munsi, Perezida Kagame yavuze ko mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwageze ku bintu birenze ibyari byitezwe.

Ati:“birenze ibyo amagambo yasobanura, ushingiye ku ho twahereye”.

Yongeyeho ati:“Iyi manda nshya rero, ni intangiriro yo gukora ibirenze kugira ngo ibyo twifuza tubigereho.

“Kuki se n’ubundi tutarenza ku byo twakoze? Kubitekereza, ntabwo ari ukurota, birashoboka. Twabikora, kandi tuzabikora.”

  • Ni ibiki Perezida Kagame yemereye Abanyarwanda?

Binyuze muri Manifesto y’Umuryango FPR-Inkotanyi wamwamamaje, ibi ni bimwe mu by’ingenzi yemeye kugeza ku Banyarwanda:

  • Kugeza amazi n’amashanyarazi aho ataragera ku 100%
  • Kubaka amazu ahendutse mu korohereza abantu kubona amacumbi mu mijyi
  • Kuzamura umusaruro w’umuhinzi ku 8% buri mwaka
  • Kuzamura umusaruro w’inganda kuri 13% buri mwaka
  • Guhanga imirimo 250,000 buri mwaka
  • Kubaka no gusana hafi 1,100km z’imihanda ya kaburimbo
  • Kurangiza ikibuga cy’indege cya Bugesera
  • Ishuri ryigisha gutwara indege no gucunga ibibuga byazo
  • N’ibindi…

Sosiyete sivile, Inteko ishinga amategeko, hamwe n’intagazamakuru ni byo bigira uruhare mu gukurikirana ibyo abari ku butegetsi basezeranya abaturage.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Paul Kagame yarahiye imbere y'Abanyarwanda ibihumbi za mirongo muri stade, abandi benshi bari bakurikiye umuhango kuri za televiziyo, n'imbere y'abakuru b'ibihugu bya Afurika barenga 20

Paul Kagame hagati y'umugaba w'ingabo Gen Mubarakh Muganga (ibumoso) n'umukuru w'igipolisi Inspector General Felix Namuhoranye (iburyo) bahageze imbere y'akarasisi k'ingabo na polisi

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *