Nyuma yo kurahirira kongera kuyobora u Rwanda, Perezida Kagame yakomoje ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa DR-Congo

Kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024, Kagame Paul yongeye kurahirira kuyobora u Rwanda muri Manda ya Kane, ihwanye n’Imyaka 5. Iyi izageza mu 2029, bitandukanye n’iy’Imyaka 7 ishize.

Ubwo yagezaga ijambo ku bihumbi by’Abanyarwanda bari muri Sitade Amahoro barimo n’Abakuru b’Ibihugu 20 bari bitabiriye uyu Muhango, Perezida Kagame yongeye gukomeza ku bibazo by’Umutekano mucye byigize ndanze mu Burasirazuba bw’Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo

Yagize ati: Ntiwakwambura abantu ubwenegihugu ngo ubikire

Perezida Kagame yavuze ko amahoro mu Karere ari “icy’ibanze ku Rwanda”, gusa ko yakomeje kubura mu Burasirazuba bwa DR Congo.

Mu ijambo rye, Kagame yasobanuye ko amahoro yifuzwa mu Karere batazayahabwa n’umuntu uwo ari we wese w’ahandi “n’ubwo yaba akomeye ate, mu gihe abo bireba mu buryo butaziguye badakoze igikenewe”.

Perezida Kagame, akunze kuvuga ko Ubutegetsi bwa DR-Congo bwananiwe gukemura ikibazo cy’Abanyecongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda bakorerwa ihohoterwa mu ntara za Kivu, abandi babaye impunzi, nk’imwe mu ntandaro yo kubaho k’umutwe wa M23, nk’uko abawugize babivuga.

Kagame yashimiye ba Perezida João Lourenço wa Angola na William Ruto wa Kenya – bombi bari kuri Sitade Amahoro – ku muhate wabo w’ubuhuza muri iki kibazo.

Yongeraho ati:“Amahoro ntabwo yakwizana, twese tugomba kugira uruhare rwacu no gukora ibikwiye ngo tugere ku mahoro arambye.

“Iyo ibyo bitabaye ni yo mpamvu abantu bahaguruka bakayarwanira. Ni uburenganzira bw’abantu. Nta mahoro nyayo yabaho niba ubwo burenganzira butubahirijwe.

“Ntiwakwima abantu uburenganzira ku bwenegihugu ngo utekereze ko uzabikira…hagomba kubaho kumvikana.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika igihe cyose bagiye barwanya akarengane, avuga ko “nta masomo dukeneye ku buryo bwiza bwo” kukarwanya.

May be an image of text

May be an image of 17 people, dais and text that says "ABAPEREZIDA BITABIRIYE UMUHANGO wo KWAKIRA INDAHIRO YA PEREZIDA KAGAME PAUL Deris DerisSassouNguesso CONGO-BRAZZAVILLE Umwezi B5.3FM Abdel Fattah Burhan SUDAN Emmerson Mnangagwa ZIMBABWE Sahle Work ewde Faustin Archango Touadóra ETHIOPIA CENTRALAFRICA CENTRAL FRICA smail Guelleh DJIBOUTI Hokoinde Hichlema Gen Cloluire ligui Nguema ZAMBIA GABON Gen enMamadi Doumbouya GUINEA CONAKRY Nyusi MOZAMBIQUE Nana Akufo Addo GHANA Mokgweetsi Masisi BOTSWANA Andry Rajoelina MADAG MADAGASCAR King Mswatl ESWATINI JeñaLouranço Jaãa Lourenço ANGOLA Wavel Ramkalowar SEYCHELLES Umaro Eebela Hasspn TANZANIA Salva Klir Mayardit D Dr Willam Sempe ATep Ruta SOUTH SUDAN KENYA 回 Foure Essozivna Gnossingbé UMWEZI 95.3 FM Hassen Cheikh Mchaanouei SOMALIA"

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *