Kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2024, Kagame Paul yongeye kurahirira kuyobora u Rwanda muri Manda ya Kane, ihwanye n’Imyaka 5. Iyi izageza mu 2029, bitandukanye n’iy’Imyaka 7 ishize.
Ubwo yagezaga ijambo ku bihumbi by’Abanyarwanda bari muri Sitade Amahoro barimo n’Abakuru b’Ibihugu 20 bari bitabiriye uyu Muhango, Perezida Kagame yongeye gukomeza ku bibazo by’Umutekano mucye byigize ndanze mu Burasirazuba bw’Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo
Yagize ati: Ntiwakwambura abantu ubwenegihugu ngo ubikire
Perezida Kagame yavuze ko amahoro mu Karere ari “icy’ibanze ku Rwanda”, gusa ko yakomeje kubura mu Burasirazuba bwa DR Congo.
Mu ijambo rye, Kagame yasobanuye ko amahoro yifuzwa mu Karere batazayahabwa n’umuntu uwo ari we wese w’ahandi “n’ubwo yaba akomeye ate, mu gihe abo bireba mu buryo butaziguye badakoze igikenewe”.
Perezida Kagame, akunze kuvuga ko Ubutegetsi bwa DR-Congo bwananiwe gukemura ikibazo cy’Abanyecongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda bakorerwa ihohoterwa mu ntara za Kivu, abandi babaye impunzi, nk’imwe mu ntandaro yo kubaho k’umutwe wa M23, nk’uko abawugize babivuga.
Kagame yashimiye ba Perezida João Lourenço wa Angola na William Ruto wa Kenya – bombi bari kuri Sitade Amahoro – ku muhate wabo w’ubuhuza muri iki kibazo.
Yongeraho ati:“Amahoro ntabwo yakwizana, twese tugomba kugira uruhare rwacu no gukora ibikwiye ngo tugere ku mahoro arambye.
“Iyo ibyo bitabaye ni yo mpamvu abantu bahaguruka bakayarwanira. Ni uburenganzira bw’abantu. Nta mahoro nyayo yabaho niba ubwo burenganzira butubahirijwe.
“Ntiwakwima abantu uburenganzira ku bwenegihugu ngo utekereze ko uzabikira…hagomba kubaho kumvikana.”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika igihe cyose bagiye barwanya akarengane, avuga ko “nta masomo dukeneye ku buryo bwiza bwo” kukarwanya.