Nyuma y’imyaka 47, umugabo w’i New York yahanaguweho icyaha nyuma yuko ikizamini gishya cy’ingirabuzima-fatizo (DNA/ADN) kigaragaje mu buryo budashidikanywaho ko atari we yafashe umukobwa ku ngufu mu 1975.
Uku ni ko guhamwa n’icyaha mu buryo butari bwo kuzwi kumaze igihe kirekire cyane mu mateka y’Amerika kuburijwemo nyuma ya gihamya ya DNA.
Ibizamini byagaragaje undi mugabo, ubu wamaze kwemera ko ari we wafashe uwo mukobwa ku ngufu.
Leonard Mack, w’imyaka 72, yamaze imyaka irenga irindwi muri gereza nyuma yuko mu 1976 urukiko rumuhamije icyaha atigeze akora.
Mack yagize ati: “Sinigeze na rimwe ntakaza icyizere ko umunsi umwe bizagaragara ko ndi umwere”.
Mu kwezi kwa Gicurasi (5) mu 1975, abakobwa babiri b’abangavu bari barimo kugenda n’amaguru bavuye ku ishuri, mu mujyi wiganjemo abazungu wa Greenburgh muri leta ya New York, ubwo umugabo yabahagarikaga akabafatiraho imbunda.
Umwe muri abo bakobwa yafashwe ku ngufu inshuro ebyiri, mu gihe undi yashoboye guhunga, akiruka atabaza.
Polisi ikorera i Greenburgh yatanze ubutumwa bugenewe abapolisi bwo guhiga bagafata umugabo w’umwirabura wari mu kigero cy’imyaka 20.
Nyuma gato yo gufatwa ku ngufu kw’uwo mukobwa, polisi yahagaritse Mack, byahuriranye n’uko yari atwaye imodoka muri ako gace.
Nubwo Mack yari afite ikimurengera gikomeye kandi akaba yari yambaye imyenda itandukanye n’ucyekwaho gukora icyo cyaha, polisi ntiyabuze kumuta muri yombi.
Itsinda rigenzura guhamywa icyaha ryo mu biro by’umushinjacyaha w’akarere ka Westchester, hamwe n’umuryango Innocence Project – umuryango udaharanira inyungu uharanira gutuma abantu bahamijwe icyaha mu buryo butari bwo bagikurwaho – mu 2022 bakoze ikizamini gishya cya DNA muri iyo dosiye yo gufata ku ngufu.
Icyo kizamini cyahishuye ko uwakoze icyaha wa nyawe ari umugabo wari warahamijwe icyaha cyo kwinjira mu nzu mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gufata ku ngufu mu gace ka Queens, byabaye hashize ibyumweru habaye iki cyaha.
Uwo mugabo mu 2004 yari yaranahamwe no kwinjira mu nzu mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gufata ku ngufu umugore wo mu karere ka Westchester.
Mu itangazo, umushinjacyaha w’akarere Miriam E Rocah yagize ati: “Uku gukurwaho icyaha kwemeje ko guhamywa icyaha mu buryo butari bwo bitangiza gusa uwahamijwe icyaha mu buryo butari bwo ahubwo binatuma twese tugira umutekano mucye”.
Rocah yashimye “imbaraga zidatezuka” za Mack zo guharanira kurenganurwa mu gihe cy’imyaka hafi 50.
Umuryango Innocence Project wavuze ko kwibeshya kw’abatangabuhamya ari ko kintu cy’ingenzi gituma habaho guhamywa icyaha mu buryo butari bwo.
Muri iyi dosiye, abo bakobwa bavuze ko Mack ari we wakoze icyaha, mu gikorwa cya polisi kirimo inenge cyo kumenya uwo gukurikirana.
Susan Friedman, umushinjacyaha mukuru wo mu muryango Innocence Project, yavuze ko iyi dosiye “yari ifite ibintu byinshi bigaraza guhamywa icyaha kutari ko”.
Yagize ati: “Icyemezo cya leta [ya New York] cyo gukomeza kuburanisha aho kugira ngo ahubwo yongere gukora iperereza, kigaragaza imbaraga zo kureba ku ruhande rumwe hamwe n’uruhare kubogama gushingiye ku ivanguraruhu kugira mu manza mpanabyaha”.
Mack, warwanye mu ntambara yo muri Vietnam, amaze imyaka hafi 21 aba muri leta ya South Carolina hamwe n’umugore we.
Yagize ati: “Ubu ukuri kwagaragaye kandi ubu noneho nshobora guhumeka. Kera kabaye [nyuma] ndabohotse”. (BBC)