Nyinawumuntu utoza Academy ya PSG mu Rwanda yashimiye abakinnyi bamuhesheje Igikombe cy’Isi batsinze Brazil

0Shares

Grace Nyinawumuntu utoza ishuri ry’umupira w’amaguru ry’ikipe ya Paris Saint-Germain mu Rwanda, yashimiye abakinnyi be uburyo bitwaye mu mikino y’igikombe cy’Isi ya Academy za PSG yabereye i Paris mu Bufaransa mu Cyumweru gishize.

Muri iyi mikino, amakipe y’u Rwanda y’abakinnyi batarengeje imyaka 11 na 13, yegukanye iri rushanwa (Igikombe cy’Isi) nyuma yo gutsinda Academy ya PSG yo muri Brazil mu mukino wa nyuma wabereye kuri Sitade ya PSG, Parc des Princes.

Mu bakinnyi batarengeje imyaka 11, ikipe ya PSG Academy ikorera i Huye mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, yegukanye iki gikombe mu gihe mu mwaka ushize yari yasoreje ku mwanya wa kane (4).

Yegukanye iri rushanwa itsinze Brazil kuri penaliti 3-2 mu gihe amakipe yombi yari yaguye miswi mu minota isanzwe y’umukino.

Kapiteni w’iyi kipe Samuel Shema, watsinze igitego rukumbi cy’u Rwanda ku mukino wa nyuma niwe mukinnyi wahembwe nk’uwahize abandi muri iyi mikino (MVP), mu gihe Derrick Ntakirutimana yahembewe kuba Umunyezamu wahize abandi, by’umwihariko abikesha kuba yaratsinzwe ibitego bike (4) kurusha abandi mu mikino umunani (8) yakinnye muri iri rushanwa.

Mu bakinnyi batarengeje imyaka 13, u Rwanda rwongeye kwisubiza igikombe rwari rwatwaye umwaka ushize nyuma yo kongera gutsinda Brazil kuri penaliti 4-3 mu gihe umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Agaruka ku kazi kadasanzwe kakozwe n’aya makipe yombi, Nyinawumuntu yabashimiye ubwitange n’umurava wabaranze by’umwihariko umuhate w’intsinzi berekanye mu mikino bahuyemo na Brazil.

Ati:”Mbere yo kwerekeza muri iyi mikino, twagerageje gukosora ahari amakosa hose dushingiye ku mikino twakinnye umwaka ushize, none biduhaye umusaruro. Ntakindi navuga uretse ibyishimo”.

Yunzemo agira ati:”Twerekeje muri iyi mikino twiteguye bihagiye yaba mu mutwe no ku mubiri by’umwihariko n’ubushake kuri buri mukinnyi. Twagiye muri iyi mikino twiteguye gutsinda buri umwe tuzahura, ibi ni nako byagenze kuri Brazil ku mukino wa nyuma”.

“Brazil ni Igihugu cya ruhago mu Isi ibi ntawe utabizi. Aha niho bamwe bashingiraga bavuga ko kuyitsinda tutabishobora. Hari abakwibeshya ko twakinnye ni ikipe yoroshye, ni Brazil nk’uko muyizi. Twahuye n’ikipe ikomeye kandi twayihigitse tuyitwara igikombe”.

“Ntewe ishema no kuba umusaruro Academy ya PSG mu Rwanda imaze kugira yarawubonye nyitoza. Ibi binyubakamo ikizere kuko guhera mu 2021 nayijyamo ndanezerewe cyane”.

Yunzemo ati:”Ubusanzwe nkunda intsinzi. Ntabwo ari ubwa mbere negukanye ibikombe nk’umutoza, kuko nabitwaye igihe kitari gito nkitoza AS Kigali y’abagore. Ibi bivuze byinshi kuri njye”.

Agaruka ku cyo kwegukana iki gikombe bivuze ku Rwanda yagize ati:”Ni ubutumwa duhaye Igihugu, tuberetse ko dufite impano. Abakinnyi bakiri bato bakwiriye kuba mu maboko meza kugirango batange umusaruro. Bakeneye igihe gihagije cyo kwitabwaho no guhabwa imikino myinshi kugira ngo bibafashe kumenyera amarushanwa. Bityo ndahamya ntashidikanya ko ahazaza h’Igihugu muri ruhago ari heza nta gushidikanya.”.

Yasoje agira ati:“Akazi turi kugakora, ahasigaye ni ah’Igihugu”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *