Nyanza: Abanyeshuri 17 bigaga mu Mwaka wa 6 birukanywe

0Shares

Mu Karere ka Nyanza ho mu Ntara y’Amajyepfo y’Igihugu, haravugwa inkuru y’iy’irukanwa ry’abanyeshuri 17 bigaga mu Mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye.

Aba birukanwe bakaba bigaga mu Ishuri ry’Ubumenyingiro ryo mu Murenge wa Kigoma.

Uko ari 17 bose bakaba basabwe kuba bagiye iwabo mu gihe cy’Ibyumweru bibiri, mu gihe nyamara habuura iminsi itageze kuri 50 hagakorwa Ibizamini bya Leta bisoza amashuri.

Amakuru agera kuri THEUPDATE ajyanye n’iri yirukanwa, avuga ko tariki ya 22/05/2023, ubuyobozi bw’iri Shuli bwazindukiye mu gikorwa cyo gusaka abafite imyenda itemewe n’abafite Telefone muri iki kigo cya Sainte Trinite Nyanza .

Iki gikorwa cyakorewe aho abanyeshuri barara (Dorotwari), mu Mashuri hakarebwa mu Ntebe, mu Mifuka y’Abanyeshuri n’ahandi hose hashoboka.

Kitabiriwe cyakozwe bamwe mu Banyeshuri batabikozwa ndetse bamwe basa n’abigaragambije bashaka gukubita abayobozi b’Ishuri barimo kubasaka.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, buvuga ko abanyeshuri 75 ari bo bafatanwe ibitemewe, 17 muri bo bahita birukanwa mu ishuri kuko ari bo banze gutanga ibyo bafatanwe.

Gusa, abari muri kiriya kigo bavuga ko hirukanwe abanyeshuri 17 bigaga mu mwaka wa gatandatu.

Abanyeshuri ngo bari batunze telefone ku buryo umunyeshuri yabaga ari mu ishuri yahamagarwa kuri telefone agasohoka hanze akajya kwitaba, Umwarimu yagira ngo arayimwatse, umunyeshuri ati “Reka reka ntayo naguha!”

Nyuma yo kwirukana abanyeshuri ubuyobozi bw’ikigo bwahise bukoresha inama y’igitaraganya ijyanye n’ikinyabupfura, baganira kuri icyo kibazo ndetse baniga ku kibazo cy’abanyeshuri burira igipangu uko bishatse.

Umunyamakuru wacu ntiyabashije kuvugisha umuyobozi w’ishuri ngo abashe kugira ibyo asobanura kuri iri yirukanwa ry’abanyeshuli  kuko Telefone ye itacagamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko ubuyobozi bw’ishuri nta makuru bwigeze buha Akarere, ariko nyuma baje kubikurikirana basanga hari abanyeshuri bafatanwe ibintu bitemewe, ishuri rinabibatse banga kubitanga, banabibwira ababyeyi babo ko bagiye kuba babirukanye.

Ati: Abanyeshuri bafatanwe ibikoresho bitemewe ni 75, ariko 17 muri bo ni bo birukanwe bazira kutemera gutanga ibyo bikoresho, ariko na byo turabikurikirana turebe uko byifashe cyane ko n’ishuri ritari ryatanze ayo makuru.

Amakuru avuga ko bariya banyeshuri birukanwe biga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, bakazagaruka nyuma y’ibyumweru bibiri bazanye n’ababyeyi babo.

Umwe mu birukanywe yatubwiye ko babona kubirukana bizatuma batitwara neza mu Kizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *