Nyamagabe: Koperative y’Abasaza n’Abakecuru yatatse kuribwa Miliyoni 100 Frw

0Shares

Mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, hari koperative yitwa Icyerekezo igizwe n’abasaza n’abakecuru bahabwaga inkunga y’ingoboka, bavuga ko bariwe amafaranga abarirwa muri miliyoni 100 Frw.

Bavuga ko kugeza ubu nta n’urumiya bigeze babona ku ishoramari ry’arenga milioni 40 bakoze ku bworozi bw’Ingurube n’inzu z’amacumbi n’ubucuruzi.

Ahari ingurube 39 zari zorowe n’iyi koperative nk’umwe mu mishinga aba basaza n’abakecuru bari barahisemo gukora ngo ujye ubafasha, ubu ni ibiraro byatangiye kumeramo ibyatsi kuko izi ngurube zose zagurishijwe mu myaka 4 ishize mu buryo abanyamuryango bavuga ko batamenye.

Ibi biriyongera ku nzu yabo y’ubucuruzi n’indi y’icumbi nayo bavuga ko kuva yakubakwa mu 2015 batarabona ku mafaranga ikodeshwa.

Bamwe mu banyamurango ba Koperative Icyerekezo kuri ubu ni abazungura b’abasaza n’abakecuru batangije iyi koperative mu 2013 kuko bitabye Imana.

Aba bavuga ko komite zayoboye iyi koperative mbere ari zo zagiye zinyereza inyungu zose zavuye kuri iri shoramari bakoze, kugeza ubwo mu myaka icyenda yose ngo kuri konti yabo hariho amafaranga ibihumbi 400 yonyine.

Barasaba inzego bireba kubakurikiranira iki kibazo abanyereje imitungo yabo bagakurikiranwa.

Uretse aha hahoze hororerwa ingurube kuri ubu hari ibiraro gusa, inzu zombi, amacumbi n’iy’ubucuruzi, zirakodeshwa, gusa ngo amafaranga y’ubukode nayo ntibajya bayabona, ndetse ngo iyo bitabaje abayobozi bagirwa inama yo kugurisha imitungo basigaranye bakayigabana.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe ubukungu, Habimana Thadee, avuga ko muri rusange ahari imishinga y’aba basaza n’abakecuru yagiye ihomba ku buryo ahenshi bagiye bagirwa inama yo guhindura ibyo bakoraga.

Gusa koperative Icyerekezo ho ngo abayihombeje bazakurikiranwa ibone kugirwa izindi nama.

Koperative z’abasaza n’abakecuru zagiye zitangizwa hirya no hino mu Mirenge zihereye ku mafaranga y’inkunga y’ingoboka, bahabwaga yo kubafasha kubaho, icyakora ahenshi bigaragara ko imishinga yabo yagiye ihomba.

Iyi koperative yatangiye mu 2013 aho ifite abanyamuryango 300. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *