Nyagatare: Yatawe muri Yombi akurikiranyweho gusambanya Umwana we w’Imyaka 6

0Shares

Tariki ya 04 Gashyantare 2024, mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba bw’u Rwanda, havuzwe inkuru yarikoroje, ubwo Umugabo yatabwaga muri Yombi azira gusambya Umwana yibyariye uri hagati y’Imyaka 3-6 nk’uko amakuru THEUPDATE yabonye abivuga.

Amakuru THEUPDATE ikesha Televiziyo BTN, avuga ko iyi nkoramahano imaze igihe kitari gito ikorera ibi byamfurambi uyu Mwana nyuma y’uko yirukanye Nyina.

Abaturage baganiriye n’iyi Televiziyo bavuga ko uyu Mugabo yagize ingeso kwirukana Abagore abana nabo.

Bashingira ko Nyina w’uyu Mwana, yari Umugore wa gatatu uyu Mugabo yirukanye.

Mu mvugo yuje agahinda, bamwe bagize bati:“Ni Ishyano kubona Umubyeyi yica urubozo uwo yibyariye. Iyo ashaka Indaya aho kwiyicira Umwana. Ibyo yakoze ni Icyaha ndengakamere azakanirwe urumukwiye”.

Amakuru y’uko uyu Mwana ahohoterwa, yatangajwe na bamwe mu bagore b’abaturanyi, batangaje ko bahoraga bumva uyu Mwana ataka cyane mu masaha y’Ijoro.

Bati:“Twahoraga twumva ataka kandi tuzi ko atarwaye. Twigiriye inama yo kumusuzuma, dusanga yarangiritse bikabije”.

Aya makuru akimara kumenyakana, yahise amenyeshwa Bwana Hakizimana Porotazi, uyobora Umudugudu wa Rukuranyenzi, uyu mugabo atuyemo.

Hakizimana yabagiriye inama yo kumugwa gitumo, aza gucakirwa tariki ya 04 Gashyantare 2024.

Akomeza kuri iyi nkoramahano, Hakizimana yagize ati:“Nkimara kumenya aya makuru, nihutiye kuyagenzura, nsaga koko uyu Mwana yarasambanyijwe ndetse n’imyanya ye y’Ibanga yarangiritse cyane. Hahise hashakwa uburyo iyi nkozi y’ibibi yatabwa muri Yombi, bityo ku bufatanye bw’Akagali, ashyikirizwa Polisi imuta muri Yombi”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *