Mu Karere ka Nyagatare ho mu Ntara y’Uburasirazuba, haravugwa umwuzure warengeye Hegitari 279 n’imyaka abaturage bari bahinze mu Mitima ikahatikirira.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwatangaje ko hamaze kubarurwa Hegitari 279 z’imyaka zamaze kurengerwa n’amazi, bitewe n’imvura idasanzwe yaguye mu Majyaruguru y’Igihugu, Umugezi w’Umuvumba ukuzura, amazi akajya mu mirima y’abaturage.
Imyaka yarengewe irimo; Umuceri, ibigori, ibishyimbo na soya bihinze mu Kibaya gikora mu Mirenge icyenda kuri 14 igize aka Karere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko Imirenge yagize ibibazo cyane ari uwa Katabagemu, Nyagatare, Musheri na Matimba.
Yunzemo ko n’ubwo imyaka yarengewe n’amazi, Ibigori n’umuceri bishobora kurusimbuka, kuko amazi yatangiye gukamukamo ariko ibishobora gupfa burundu birimo ‘ibishyimbo na soya’, kuko bitihanganira amazi menshi.
Yasabye abahinzi gufatira ibihingwa byabo ubwishingizi kuko uretse hegitari 91 zihinzeho umuceri zonyine, arizo ziri mu bwishingizi.
Yasabye kandi abahinga mu bibaya kujya bibanda ku bihingwa birebire nk’ibigori, hagamijwe kwirinda ko hakongera kuza ibiza imyaka yabo ikaba yarengerwa bagahomba burundu.
Ikindi kandi yasabye abahinzi gusibura imiyoboro y’amazi iri mu mirima yo mu bishanga, kugira ngo amazi abone inzira iyajyana byihuse adakwiriye mu mirima yose.
Mu ngamba irambye Akarere katangiye harimo gushishikariza abaturage guhanga no gusibura imirwanyasuri, agasaba ko n’Uturere bihana imbibe natwo twabishyiramo imbaraga.
Matsiko ati “Indi ngamba dufite kandi twanatangiye, turashishikariza abaturage bacu n’ubwo barwanyaga isuri ariko bashyiremo imbaraga, kugira ngo turwanye isuri mu mirima yacu no ku misozi ihanamye bityo dukumire amazi, ariko bisaba ko n’abaturanyi bacu mu tundi Turere twafatanya nabo muri iki gikorwa.”
Mu rwego rwo guhangana n’imyuzure ariko ngo Akarere ka Nyagatare gafite andi mahirwe, kuko hari umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi wa CDAT, ugiye gufasha mu kuvugurura ibyanya by’ubuhinzi.
Ibyanya bizavugururwa ni icya Kagitumba, icya Muvumba P.8 na Rwangingo, hacibwa imiyoboro y’amazi ku buryo umwaka utaha iki gikorwa kizaba cyarangiye, bikazafasha mu guhangana n’imyuzure.