Nyagatare: Aborozi barishimira ko ‘Umukamo’ wongerewe Agaciro mu Myaka 30 ishize

Aborozi bo mu Karere ka Nyagatare, barishimira ko muri iyi myaka 30 ishize amata y’Inka zabo yongerewe agaciro binyuze mu kongera igiciro cyayo ndetse na Leta ikaba yaragiye ibaha ubafasha muri gahunda zijyanye no kongera umukamo. 

Nk’ikusanyirizo ry’Amata rya Mbale mu Murenge wa Karangazi, kuri ubu ryakira litiro zisaga ibihumbi birindwi z’amata ku munsi, mu gihe mu myaka icumi ishize ryakiraga litiro 700, bivuze ko yikubye inshuro 10.

Muri rusange kandi amakusanyirizo y’amata agera kuri 16 abarizea muri aka Karere, kuri ubu yakira litiro zisaga ibihumbi ijana ku munsi, mu gihe mu myaka nk’icumi ishize muri aka Karere habonekaga litiro zitagera no ku bihumbi 50 ku munsi.

Ibi ngo byaturutse ku mahugurwa aborozi bagiye bahabwa abafasha kuvugurura ubworozi bakora, bakava ku korora mu buryo bwa gakondo ahubwo bakorora inka z’umukamo.

 Hari kandi no kuba Leta yaragiye yongera igiciro cy’amata kuri litiro, kuko kuri ubu umworozi ahabwa amafaranga 300 mu gihe mbere atageraga no ku 150, ibi na byo bikaba byaratumye aborozi bongera ingufu mu byo bakora.

Muri rusange, mu Karere ka Nyagatare habarurwa inka zisaga ibihumbi magana abiri, zororerwa mu nzuri 7,520 ziri ku buso bwa hegitari zisaga ibihumbi 68. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *