Muri Santire ya Kora mu Kagari ka Kora mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, hatashywe Ikibuga kigezweho cy’umukino wa Basketball.
Iki Kibuga cyatashywe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Mata 2023, cyubatswe ku bufatanye bw’Umuryango udaharanira Inyungu w’Abataliyani ‘RIFARD’, SGI Sports Academy na Diyosezi Gatolika ya Nyundo binyuze muri Paruwase ya Kora.
Kikaba kigamije gufasha Urubyiruko rwo muri aka gace kwikura mu bwigunge binyuze muri Siporo, by’umwihariko abanyeshuri ba Groupe Scolaire Kora Catholic n’abandi batuye mu nkengero.
Umuhango wo gutaha iki Kibuga, witabiriwe na Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Nyundo, Nyiricyubahiro Musenyeri Mwumvaneza Anaclet, abagize RIFARD, CEO wa SGI Sports Academy, Rurangayire Guy Didier, Padiri Mukuru wa Paruwase ya Kora, Padiri Makuza Epimaque, Visi Meya w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe Imibereho myiza, SIMPENZWE Pascal, Umuyobozi ushinzwe Tekinike mu Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda, Mutokambale Moise, Abapadiri banyuranye bakorera muri iyi Diyosezi, abanyeshuri biga mu Ishuri rya Kora Katorike n’abandi…
Nyuma yo gutaha iki kibuga, hishimiwe ko kuri ubu abakiri bato bagiye kuzajya bakifashisha bazamura impano mu mikino y’intoki, ndetse no kubarinda kujya mu ngeso mbi zirimo ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe nk’uko byagarutsweho mu butumwa bwahatangiwe.
Nyuma yo kugifungura, hakiniwe imikino ya gicuti, igamije kwereka abana uko bazajya bakifashisha.
Iyi mikino, irimo uwahuje Groupe Scolaire Kora Catholic n’ikipe y’Abapadiri, uyu mukino urangira ikipe y’Abapadiri itsinzwe amanota 19 kuri 16 mu gihe amakipe yombi yagiye kuruhuka ari amanota 14 y’Abapadiri kuri 12 ya Groupe Scolaire Kora Catholic.
Umukino wa kabiri, wahuje ikipe ya RIFARD n’ikipe y’Abapadiri, urangira RIFARD iwutsinze ku manota 16 kuri 06, mu gihe amakipe yombi yagiye kuruhuka ari amanota 06 kuri 04.
Rotondo Walter wateye inkunga iyubakwa ry’iki kibuga, yavuze ko kubaka igikorwa nk’iki abikorera murumuna we witabye Imana mu 2021, ku myaka 42 gusa y’amavuko azize indwara ya Kanseri.
Ati:”Umuvandimwe wange Luigi Rotondo yakundaga kubona abakiri bato banezerewe by’umwihariko binyuze muri Siporo”.
“Nyuma y’uko yitabye Imana, nahize ko nzakora ibishoboka byose nkasigasira umurage we binyuze mu byo yakundaga akiri mu Isi”.
“Ntabwo nshidikanya ko kuri ubu aho ari mu Ijuru unezerewe kuko uri kubona abana bakina kandi bishimye nk’uko yabikundaga akiriho”.
“Abana babiri yasize, ndamubwira ko nabo nzakomeza kubaba hafi, kandi nkabatoza imico myiza yo kugwa neza no kugira ubumuntu nk’uko umubyeyi wabo yabikoraga”.
Nyiricyubahiro Musenyeri Mwumvaneza Anaclet agaruka ku byishimo batewe no kubakirwa iki kibuga muri Diyosezi ya Nyundo, yagize ati:”Dutewe ibyishimo no gutaha iki kibuga twubakiwe ku bufatanye na Walter. Ntabwo twabona amagambo yasobanura ibyishimo dufitiye RIFARD”.
“Umubano mwiza hagati y’abantu utanga ibyiza byinshi. Ndashimira Padiri Makuza Epimaque wa Paruwase ya Kora, wagize uruhare mu kwimakaza uyu mubano hagati yacu n’aba Bataliyani, kuko nyuma y’uko agiye mu Butaliyani kwiga, yanahungukiye inshuti, izi zikaba arizo zatwubakiye iki kibuga kiza mubona”.
“Ntabwo ari iki kibuga gusa, kuko hari n’ibindi byubatswe ndetse n’ibikiri kubakwa, ibi byose bikaba bikorwa hagamijwe ko urubyiruko rwacu ndetse natwe muri rusange twagira ubuzima bwiza”.
Musenyeri yasoje ijambo rye asaba ko n’abandi bagiraneza bakomeza kwiyongera imbere mu gihugu mu rwego rwo gufasha iterambere rya Siporo.
Yanashimiye kandi Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda, FERWABA, ryifatanyije nabo muri uyu muhango, ndetse n’impano z’ibikoresho ‘Imipira yo gukina’ izajya ifasha uru rubyiruko kuzamura impano zabo mu mukino wa Basketball”.
Muri uyu muhango, Padiri wa Paruwase ya Kora, Makuza Epimaque, yavuze ko ashimishijwe by’umwihariko no kuba ubushuti yagiranye n’uyu muryango w’Abataliyani, imbuto zawo zatangiye kugaragara.
Ati:”Mu by’ukuri njya mu Butaliyani kwiga ntabwo nari nziko nyuma yaho hazavamo ibyiza nk’ibi”.
“Ntabwo umuntu yabona ikiguzi cyasobanura kubana neza n’abantu kugeza ubwo havuyemo igikorwaremezo kiza nk’iki, kizafasha urubyiruko rwacu gukuza impano mu mikino y’intoki inyuranye, by’umwihariko Basketball”.
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye na Tekinike mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA, Mutokambale Moise mu ijambo rye, yavuze ko yishimiye kuba RIFARD yateye ikirenge mu bafatanyabikorwa b’iri Shyirahamwe mu kubafasha kukaba ikibuga kizafasaha abakiri bato kuzamura impano mu mukino wa Basketball.
Ati:”Ndashimira RIFARD ku ruhare rwayo mu kubaka iki kibuga, by’umwihariko Diyosezi ya Nyundo na Paruwase ya Kora”.
“Kubona abana bangana gutya bakina umukino wa Basketball banashyigikiwe na bagenzi babo, birerekana ko iterambere rya Basketball mu Rwanda rigenda rigerwaho”.
“Iki kibuga kizafasha aba bana by’umwihariko no kurwanya ingeso mbi, kuko umwanya bafataga bazijyamo bazajya bagera kuri iki ikibuga, bagakina bikanabafasha no kugira ubuzima buzira umuze”.
Asoza ijambo rye, yashimiye CEO wa SGI Sports Academy ku bw’uruhare rwe mu gufasha iterambere rya Basketball mu gihugu, kuko iyo haje abafatanyabikorwa, amenyesha Ishyirahamwe naryo rikagira uruhare mu bikorwa biba byateguwe, aho kugirango baze basubireyo hatamenywe icyabaye.
Visi Meya w’Akarere ka Nyabihu ushinzwe Imibereho myiza, SIMPENZWE Pascal, yavuze ko iki kibuga kizafasha abaturage b’aka Karere gukora Siporo no kugira ubuzima bwiza, by’umwihariko abatuye muri iyi Santire ya Kora.
Ati:”Iki kibuga kizadufasha by’umwihariko gutanga umusaruro muri Siporo binyuze mu mukino wa Basketball, ndetse no gufasha mu kurwanya ihohoterwa ririmo n’inda zitateganyijwe, kuko aho kugira ngo urubyiruko rufate umwanya rujya muri ibi bikorwa bibi, ruzajya rushyira imbaraga mu gukinira kuri iki kibuga”.
RIFARD imaze imyaka 6 ikorera mu Rwanda, kikaba aricyo gihugu cyonyine muri Afurika ikoreramo kugeza ubu, mu gihe iteganya kwagurira ibikorwa byayo muri Mozambique ku no muri Brazil ku Mugabane w’Amerika y’Amajyepfo.
Mu Mwaka ushize, RIFARD yahaye inkunga y’ibikoresho bya Siporo abanyeshuri basaga 2000 bo kuri Groupe Scolaire Kora Catholic, ku bufatanye na SGI Sports Academy.
Muri Siporo by’umwihariko Basketball na Mini-Football, ibikorwa ikora ibinyuza muri ‘BEE PROJECT’. Mu gihe RIFARD iyoborwa na Fiorini Marco.
Diyosezi Gatolika ya Nyundo ni agace ka Kiliziya cyangwa Diyosezi ya Kiliziya Gatolika ya Roma mu Rwanda, ifite icyicaro ku Nyundo.
Yashinzwe ku wa 14 Gashyantare 1952 nka Vikariyati y’Ubutumwa ya Nyundo na Papa Piyo wa XII, imwe mu zigize Vikariyati y’u Rwanda.
Yashyizwe ku rwego rwa Diyosezi ku wa 10 Ugushyingo 1959 na Papa Yohani XXIII.
Iyi Diyosezi ni imwe mu zigize Akarere k’Ubutumwa ka Arikidiyosezi ya Kigali.
Paruwase ya Kora iherereye muri iyi Diyosezi ni imwe muri Paruwase 26 zigize iyi Diyosezi.
Akagari ka Kora kubatswemo iki kibuga, ni kamwe mu Tugari 73 tugize Akarere ka Nyabihu.
Amafoto