Gakenke: Ukuri ku Giti cyiswe icy’Amayobera cyameze hejuru y’Inzu

Mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru y’Iguhugu haravugwa inkuru y’Igiti kidasanzwe cyameze mu Rukuta rw’Inzu yakoreragamo Urukiko.

Iyi nzu yamezemo iki giti iherereye mu Mudugudu wa Ganzo Akagari ka Kageyo mu Murenge wa Rushashi, ikaba yarakoreragamo icyahoze ari Urukiko rwa Kanto rwa Rushashi, gusa kuri ubu ikaba itagikorerwamo bitewe n’ugusaza kuko bivugwa ko yaba yarubatswe mu Myaka ya mbere y’i 1970.

Iyo witegereje uburyo iki giti cyashoreye imizi mu rukuta rw’amatafari usanga ubwabyo bitangaje, ari naho abatuye muri ako gace bahera bavuga ko umurama w’ibindi biti byari biteye hafi y’aho iyi nzu yubatswe, waba warahushywe n’umuyaga ukagwa ku mategura ayisakaje, mu kuvungagurika kw’itegura urugemwe rwari rwariremye rukagwa muri urwo rukuta, rugashora imizi yarwo muri ayo matafari rurakura ruba igiti kinini.

Ikinyamakuru Kigali Today dukesha iyi nkuru yavuze ko yaganiriye na Nyirangendahayo Solina, umwe mu batuye muri ako gace agira ati: “Byatangiye tubona ari akagemwe gatoya kihagitse hagati mu matafari, twe tugatekereza ko zakahita kuma kubera ko byagaragaraga ko nta bwinyagamburiro gafite, hatari n’ubutaka kakuriramo. Uko imyaka ihita rero cyagiye gikura kiba igiti kinini cyane, nk’ibindi dusanzwe tubona mu mashyamba”.

Ku rukuta rw’iyo nzu hafi y’igisenge cyayo niho icyo giti kireshya na metero zisaga 20 giterekeye, imizi yacyo ikaba yaragiye imanuka hasi inyuze mu matafari igera ubwo inatobora sima ibasha kwinjira mu bujyakuzimu bw’ubutaka.

Ngo hari abasanga ibi ari amayobera bakemeza ko nta n’ahandi bigeze babibona nk’uko Nyirahakuzimana Veronika abigarukaho agira ati: “Umuntu uhanyuze wese ari uturutse kure cyangwa hafi aha, iyo ahageze akakireba aratangara akanagira amatsiko menshi. Usanga baba bumiwe bamwe bafotora abandi bakacyifotorezaho, ari nako batubaza ukuntu igiti kingana gitya kibasha gukurira ahantu nk’aha ngaha.

N’ubwo aba baturage babyita igitangaza cy’Imana ariko ngo banafite ubwoba ko iki giti vyazateza impanuka mu gihe cyaba kiguye.

Uwitwa Nyirahakuzimana utuye muri metero zitarenga icumi z’aho iki giti kiri aragira ati: “Inzu cyamereyemo ubwayo irashaje cyane ku buryo dutekereza ko rimwe umuyaga uzaza ari simusiga ukagihirikira kuri iyi nzu tukahaburira ubuzima cyangwa n’inzu ubwayo igasenyuka. Kuba iyi nzu ari n’iya leta twe nk’abaturage nta mwanzuro twayifatawo wo gutema kiriya giti. Gusa aho bigeze dukurikije ukuntu tumaze iminsi twumva ahandi byadogereye kubera ibiza, twifuza ko ubuyobozi bureba uko bwagitema byaba na ngombwa n’iki kizu bukagisenya bukahubaka indi nzima cyangwa bakaba bagira ukundi bakigenza dore ko kuba cyaruzuyemo ibyatsi, ntikigire inzugi n’amadirishya, kikaba ari ikibandahuri kiraho gusa kitaninjiza amafaranga. Bikaba byaba byiza bahashyize indi nzu ijyanye na viziyo turimo”.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi buvuga ku mpungenge z’abaturage, Kigalitoday yegereye umuyobozi w’akarere ka Gakenke bwana Nizeyimana Jean Marie Vianney maze atubwira ko iyi nzu ngo bari hafi kuyisana.

Ati:“Ibyo abaturage bavuga ni byo koko, ariko rwose hatagize igihinduka icyo giti cyatemwa maze iyi nyubako igatangira gusanwa biri mu ngengo y’imari ya 2023-2024. Nk’uko mwabibonye iriya nzu irakomeye kandi dufite gahunda yo kuyigira Transit Center kuko iyo dufite n into kandi iri y’iriya nzu gato.”

Umuyobozi w’Akarere yongeyeho ko atari iyi Nzu gusa ikenewe gusanwa mu Karere ayobora, kuko hari urutonde rw’Inyubako za Leta zitagikoreshwa ariko bateganya kuvugurura zigakora ibindi.

Amafoto

Nyirangendahayo Solina, umwe mu batuye mu gace gaherereyemo iki giti

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *