“Ntabwo dutewe Ubwoba n’Imibare ya FDLR, duhangayikishijwe n’Ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeza kubiba”- General Kabarebe

0Shares

Kuri uyu wa Kane tariki ya 09 Werurwe 2023, mu Karere ka Musanze mu Kigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero cya Mutobo, habereye ibiganiro bigamije kwiga ku gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda no kubaka amahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Ibi biganiro byitabiriwe n’abarimo Urubyiruko rusaga 600 rw’Abanyeshuri biga mu Mashuri ya Kaminuza n’Amashuri Makuru mu Rwanda, Urubyiruko rw’u Rwanda ruba muri Diaspora, abahoze ari abarwanyi muri FDLR, inzego bwite za Leta n’abandi…

Muri izi Nzego bwite za Leta, harimo Minisitiri wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana Musabyimana Jean Claude, Minisitiri wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu Bwana Dr. Bizimana Jean Damascène, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Bwana Alain Mukuralinda, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Madamu Nyirarugero Dancille n’abandi…

Muri ibi Biganiro, Umujyanama wihariye wa Perezida Kagame mu bijyanye n’Umutekano, General Kabarebe James, yatangaje ko kuri ubu igihangayikishe Igihugu atari Umubare w’Abarwanyi ba FDLR, ahubwo ari Ingengabitekerezo uyu Mutwe ukomeje gukwiza by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

General Kabarebe wibanze cyane ku Mateka yo kubohora u Rwanda n’Urugamba rwakurikiye ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko n’ubwo uyu Mutwe ukomeje gucura inkumbi muri DR-Congo, ariko utahirahira werekeza mu Rwanda kuko uzi icyo wahura nacyo.

Ati:”Ingengabitekerezo ya Jenoside ni ikintu kibi kuko kuyitangira no kuyicengeza bidasaba ubwinshi bw’abantu”.

“Nk’uko byagarutsweho na Minisitiri wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu, mu kiganiro yatanze, mwumvise ko na Coalition for the Defence of the Republic (CDR), Ishyaka ry’abishyize hamwe bagamije kurengera Repubulika, ryashinzwe n’abantu bake kandi ryagize uruhare rukomeye mu kurimbura Imbaga y’Abatutsi muri iki gihugu”.

“Ntabwo u Rwanda rwakongera kwemera ko Igihugu cyaha umwanya abantu bameze nk’aba”.

“Tuzakora ibishoboka byose ku kiguzi bizasaba, u Rwanda rurindwe kongera kubamo Ingengabiterezo ya Jenoside kuko tuzi ububi bwayo”.

Uretse General Kabarere, abandi batanze Ibiganiro barimo, Madamu Nyirahabineza Valerie, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero cya Mutobo, wavuze ko mu rwego rwo gutsimbataza ubumwe bw’Abanyarwanda, abari abarwanyi muri FDLR iyo bageze mu Rwanda icya mbere gikorwa ari ukubahumuriza, kuko muri Congo babwirwa ko mu Rwanda ari mu muriro.

Ati:”Iyo batahutse bagasanga imitungo yabo yarigaruriwe n’abandi, tubahuza n’abanyamategeko ba MAJ bakababuranira, hari benshi bayisubijwe. Ibyo ni ukubera ubuyobozi bwiza butavangura burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame”.

“Iyo bavuye hano hari amafaranga bahabwa yo kugura ibintu by’ibanze bibafasha kubaho neza mu ngo zabo, bagahabwa mituweli, indangamuntu, ikarita y’uko basezerewe mu gisirikari, ibyo byose bituma iyo bageze iwabo babaho neza”.

Yasoje agira ati:”Guverinoma y’u Rwanda yagiye inashyira bamwe muri bo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mahanga kuko u Rwanda rwiyemeje kubahiriza ihame ryo kutavangura. Turasaba ufite umuvandimwe mu mashyamba ya Congo kumubwira ngo atahe kuko mu Rwanda ari amahoro.”

Minisitiri wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Bwana Dr. Bizimana Jean Damascène, watanze Ikiganiro kibanze ku Mateka y’u Rwanda n’uruhare FDLR yayagizemo n’uburyo u Rwanda rukomeje kwigobotora ibi bibazo rwasigiwe n’amateka, yagize ati:”Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu irangashingiro ryaryo, hasobanurwa ko Abanyarwanda twiyemeje kubaka ubumwe bwacu. Tugomba kurwanya ibibangamiye ubumwe bwacu birimo imvugo zibiba urwango, amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside”.

“Mu gushimangira Ubumwe bw’Abanyarwanda no gukemura ibibazo byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwashyizeho gahunda nyinshi zirimo kwinjiza abahoze ari ingabo za Ex-FAR mu gisirikare cya RPA cyaje kuba ingabo z’igihugu RDF, no gucyura impunzi”.

“Ababarirwa mu bihumbi binjijwe mu ngabo mu gihe abandi bashatse gusubira mu buzima bwa gisivili na bo bafashijwe gusubira mu miryango baturukagamo. Uko guhuza abasirikare bari bahanganye byagize akamaro gakomeye mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda”.

“Guha abahoze ari abarwanyi muhanganye amahirwe yo kujya mu gisirikare gishya, byabafunguriye amarembo yo kumenyana, bubakanamo icyizere n’ubufatanye byagejeje ku guhuza imyumvire yo kubaka Igihugu”.

“Uyu munsi, nyuma y’imyaka 29, kwakira mu muryango mugari abahoze ari abarwanyi barimo abo muri FDLR n’imitwe iyishamikiyeho biracyakomeje kandi bafashwa uko bikwiye gusubira no kwisanga mu muryango, bagahabwa ubufasha ku buryo babaho mu buzima bwiza”.

“Ingabo za Kongo zikomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwayo nk’uko no mu bihe byashize  FARDC na FDLR batahwemye gufatanya banagaba ibitero bitandukanye mu Rwanda”.

“Ntabwo abarwanyi ba FDLR bashaje cyangwa ngo babe nta ngufu bagifite nk’uko Guverinoma ya Kongo ishaka kubigaragaza”.

“Guhangana n’abahakana, abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’imvugo z’urwango bikwiye gukorwa nta kujenjeka, hagakoreshwa uburyo bwose bushoboka, cyane cyane ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga”.

“Abanyarwanda ntidukwiye kurebera abasebya Igihugu cyacu n’ubuyobozi bwacyo twicecekeye. Hari abazi ukuri bakicecekera, hari n’urubyiruko rutazi byinshi rukeneye ubumenyi ngo bamenye iby’ingenzi by’amateka, bashobore guhangana n’ibinyoma”.

Yasoje asaba Urubyiruko kuba maso mukarinda Igihugu, mukamenya ububi bw’ingengabitekerezo ya jenoside ikwirakwizwa n’Abanyarwanda biganjemo ababa mu mahanga ndetse n’Abanyecongo, mukaba urubyiruko rukunda Igihugu kandi rukirwanirira.

Amafoto

Minisitiri wa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Bwana Dr. Bizimana Jean Damascène

 

Madamu Nyirahabineza Valerie, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero cya Mutobo

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *