Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko iyo arebye aho u Rwanda rugeze yishimira ko rwateye intambwe igaragarira buri wese, kuva ku mibereho y’abaturage n’uburenganzira bwabo kugera ku bikorwaremezo byubatswe ahantu hatandukanye.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Mata 2024, mu kiganiro cyihariye yagiranye na Radio10 na Royal FM.
Perezida Paul Kagame yabajijwe n’umunyamakuru icyo yishimira cyane kurusha ibindi iyo arebye u Rwanda.
“Iyo ikintu ukibona n’amaso kiba kivugira. Iyo ubonye uko igihugu cyari kimeze, abapfaga, abicwaga.,
Yagize ati “Ujye ureba n’amafoto ubwayo, ay’u Rwanda mu 1994, urebe n’u Rwanda rw’ubu, amafoto arakwereka.’’
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta buzima bwari mu gihugu, inyubako nke zari zihari zari zashyizwe hasi ariko ubu biragenda neza.
Yakomeje ati “Abantu barabanye, nta wugenda ku muhanda ngo umuntu amubaze ngo so ni nde, ufite ubuhe bwoko?’’
Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rugenda rutera imbere n’ubukundu bwarwo bukazamuka bigizwemo uruhare n’abarutuye.
Mu 1994, Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wari hafi miliyari 2$ mu gihe ubu ugeze kuri miliyari 15$.
Perezida Kagame yavuze ko urebye n’ubuzima bw’abantu n’ibintu ubona ko bisa n’ibyavuye kure.
Ati “Ibyo biragusobanurira ko hari umuvuduko uzagana no ku bindi. Muri rusange ureba igishushanyo cy’igihugu ukabibona. Ugiye no mu byaro ubona ko ubuzima bwahindutse.’’