Niger: Abaturage basabye Ingabo za USA kuva mu gihugu

0Shares

Tariki ya 21 Mata 2024, Muri Nijeri, abantu amagana barigaragambije bamagana ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika ziri muri icyo gihugu kiyobowe n’igisirikare, ahitezwe intumwa zizaturuka i Washington muri iyi minsi mike, kugirango zitegure uko ingabo z’Amerika zizavayo mu buryo bunoze.

Amerika kuwa gatanu ushize, yari yemeye gukura abasirikare bayo barenga 1.000 muri Nijeri.

Muri iki gihugu, Amerika yubatse yo ikigo cyatwaye miliyoni 100 z’amadorali cyo kugurukirizaho utudege tutagira abaderevu, drone.

Imyigaragambyo yabaye mu mujyi wo mu butayu mu majyaruguru y’igihugu wa Agadez, ahari ikigo cy’ingabo zirwanira mu kirere cy’Amerika.

Iyo myigaragambyo yatumijwe n’itsinda ry’amashyirahamwe y’imiryango ya sosiyete sivile 24, yashyigikiye guverinema kuva muri kudeta yo mu mwaka ushize.

Abigaragambyaga bari bafite ibitambaro byanditseho amagambo agira ati:“Iyi ni Agadez, si Washington, ngabo z’Amerika mutahe iwanyu”.

Issouf Emoud, uyoboye itsinda M62 muri uwo mujyi, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:“Ubutumwa bwacu burasobanutse: Abasikare b’Amerika mupakire imizigo yanyu mutahe iwanyu”.

Emoud yateguye imyigaragambyo isaba ko ingabo z’abafaransa ziva muri Nijeri kandi zatashye mu mwaka ushize.

Umuyobozi wa sosiyete sivili, Amobi Arandishu, yavuze ati:“Igisirikare cy’Amerika kwoherezwa muri Nijeri, “nta mumaro ku mutekano wacu”.

Yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP ati:“Imitwe yitwaje intwaro ikomeje guca ibintu mu mpande zose z’ubutayu”.

“Abarusiya, Abanyamerika, Abadage, Abafaransa, bose baza hano, mu nyungu zabo bwite”.

Abatoza ba gisilikare b’Uburusiya, bageze muri Nijeri muri uku kwezi, bajyanye ibikoresho birimo ibyifashishwa mu kurinda ibitero byo mu kirere, nk’uko byavuzwe n’itangazamakuru rya Leta, nyuma y’ibiganiro hagati y’umuyobozi wa gisirikare, jenerali Abdourahamane Tiani na Perezida w’Uburusiya, Vladimir Putin.

Ukuva kw’ingabo z’Amerika muri Nijeri, ni inyungu z’Uburusiya mu karere, ubu bwibanze kuri Afurika, bushyigikira ingoma za gisirikare mu bihugu bituranyi, Mali na Burkina Faso. (AFP)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *