Usanase Bahavu Jeannette wamenyekanye muri Filime y’uruhererekane izwi nk’Impanga Series yatangaje ko inzozi ze zabaye impamo, nyuma yo kwitabira Iserukiramuco ny’Afurika rya Filime ribera mu gihugu cya Burkina Faso rizwi nka FESPACO zasohoye uyu munsi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu mbere, nibwo hatangiye gusakazwa amafoto binyuze ku mbugankoranyambaga zinyuranye amwerekana ari ku Kibuga cy’Indege cya Kigali Kanombe, agaragara nk’uwerekeje i mahanga, aho yari hamwe n’Umugabo we.
Nyuma y’aya mafoto, byaje gutangazwa ko ari nkuru mpamo, ko koko yerekeje mu gihugu cya Burkina Faso, aho yitabiriye Inserukiramuco ny’Afurika mu birebana na Filime.
Ubusanzwe, uretse gukina Filime, Bahavu aranazandika.
Mbere yo guhaguruka, yatangarije Itangazaakuru ko, yifuzaga kuzitabira iri Serukiramuco, n’ubwo yumvaga ari inzozi kuri we. Ubu akaba anejejwe n’uko zabaye impamo!.
Ati:
Ni amahirwe adasanzwe azamfasha kunguka byinshi no gufasha bagenzi bange duhuje umwuga, ibyo nzahungukira byose.
Iri rushanwa rizwi mu indimi z’amahanga nka ‘Festival Panafricain du cinéma et de la télevision de Ouagadougou’, ni rimwe mu marushanwa akomeye muri Afurika, rikaba ryaratangiye mu 1969, kui iyi nshuro rikaba ryaratangiye tariki ya 25 Gshyantare, rikazageza ku ya 04 Werurwe 2023.