Rukundo Olivier w’imyaka 18 wo mu karere ka Ngororero wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye afunzwe akekwaho gutema mwarimu n’umupanga. Ubuyobozi bw’akarere bwahamije aya makuru.
Ibi byabaye ku itariki 26 Gashyantare 2023 mu murenge wa Kabaya ku rwunge rw’amashuri rwa Kageshi, mu masaha ashyira saa saba z’amanywa.
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe aganira na Hanganews dukesha nkuru.
Yagize ati “Byabaye abana bavuye kurya saa sita, abandi barimo Rukundo Olivier binjira nyuma y’abandi batinze, mwarimu ababaza impamvu bakerewe babura impamvu ifatika arabapfukamisha umwe arabyanga bivamo kutavugana neza na mwarimu, umwana yikoza hafi ku gikoni azana umupanga aramutema ahita atorokera kwa nyirakuru babana amubaza impamvu atashye kare niko kumusubiza ku ishuri, ahageze ahita atabwa muri yombi.”
Nkusi akomeza avuga ko mu iperereza bakoze basanze Rukundo Olivier yaranigeze gufungwaho mbere akekwaho ubujura, akaba atari ubwa mbere afunzwe.
Nkusi yaboneyeho gusaba abana n’ababyeyi kumva ko umuryango ariryo shingiro ry’imyitwarire myiza y’abana, bakumva ko indangagaciro ari ukuzubahiriza batibagiwe uburere nyabwo n’indangagaciro yo kubaha, abana bakitwara neza.
Yasabye abarezi ko bagomba gukomeza mu murongo wo kubaha abakuru n’abato bakubahiriza igihe, kandi bagatoza abakiri bato.
Mwarimu wakomerekejwe na Rukundo Olivier yahise ahabwa ubuvuzi bw’ibanze arapfukwa nyuma ajyanwa kwa muganga.
Rukundo Olivier, kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabaya mu gihe iperereza rigikomeje kucyaba cyaramuteye gutema mwarimu.