Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo aravuga ko ibibazo by’ibikoresho bikiri bike mu nkiko zisumbuye n’iz’ibanze bizagenda biboneka hagendewe ku mikoro y’igihugu kugira ngo ubutabera burusheho gukorwa kinyamwuga.
Ni mu ruzinduko rw’akazi yagiriye mu Karere ka Ngoma, Dr Faustin Ntezilyayo yagiriye mu Karere ka Ngoma, areba imikorere anerekwa zimwe mu mbogamizi bahura nazo.
Mu biganiro yagiranye n’abacamanza, abanditsi b’inkiko n’abandi bakozi b’inkiko bo mu ifasi urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rukoreramo, yashimye imikorere n’ubwitange bw’abakozi, ariko anabashishikariza gukomeza kwimakaza ukuri mu byemezo bafata.
Bamwe mu bacamanza n’abanditsi n’inkiko bo mu ifasi urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rukoreramo, bagaragaza ko hari imbogamizi zikwiye kwitabwaho kugira ngo inshingano zabo zuzuzwe kandi ubutabera butangwe mu buryo bwihuse, izi zikaba zirimo n’ibikoresho bike.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo atanga icyizere ko ibijyanye n’ibikoresho bizakomeza gushakwa hagendewe ku mikoro y’igihugu.
Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rukorera mu Ifasi y’Urukiko rukuru, urugereko rwa Rwamagana rukagira Inkiko z’ibanze 4.