New York: Perezida Kagame yerekanye akamaro ko gukoresha Ingufu za Nucléaire ku Mashanyarazi

0Shares

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda ruhanze amaso ikoreshwa ry’Ingufu za Nucléaire mu kurushaho kugeza ingufu z’amashanyarazi kuri bose no kwihaza, avuga ko ari ibintu bidatwara amafaranga menshi kandi bitekanye.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yatangiye mu nama yabereye i New York yitwa Columbia Global Energy Summit yigaga ku buryo bwo kwihaza mu bijyanye n’amashanyarazi ariko ahanini hibandwa ku ngufu zitangiza.

Magingo aya, amashanyarazi u Rwanda rufite angana na MW 311 mu gihe ingo zigerwaho na yo mu 2022 zari ku kigero cya 61%.

Ni imibare ikomeje kongerwa kuko umunsi ku wundi hakorwa ishoramari muri uru rwego. Urugero ni nk’Uruganda rwa Gisagara rutunganya amashanyarazi muri Nyiramugengeri rwuzuye mu 2022 aho rutanga MW 17.

Hari indi mishinga irimo Urugomero rwa Rusumo rugeze ku kigero cya 98,5% .

Perezida Kagame yavuze ko magingo aya mu Rwanda, 44% by’ingufu z’amashanyarazi zikoreshwa ari izisazura, hakiyongeraho n’andi mashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri n’izindi ngufu.

Ati “Nibura ingufu zisazura ni zo nyinshi kurusha izindi kandi ziri kwiyongera. Turashaka gukomeza kongera ishoramari, kandi twita ku ngufu zisazura ari nako tugabanya imyuka ya Carbone ihumanya ituruka ku zindi ngufu.”

Yavuze ko usibye amashanyarazi akomoka ku ngomero, hari ahari mu gihugu aturuka ku mirasire y’izuba ndetse anavuga ko hari gutekerezwa n’ubundi buryo bwo kubona ingufu z’amashanyarazi.

Ati “Hari ibiganiro ku ngingo nshya aho abashoramari bamwe bazanye igitekerezo cyo kubyaza amashanyarazi ingufu za nucléaire. Iyo urebye igishoro gisabwa, ntabwo ari kinini kandi biratekanye.”

“Rero, umutekano n’amafaranga asabwa birebweho, iki ni igitekerezo gishya, kandi turi gushaka kugishyiramo ingufu. Turi kuganira n’abashoramari ngo turebe icyo twakora mu Rwanda kizatuma bigera n’ahandi.”

Kugira ngo ingufu za nucléaire zitange amashanyarazi, hakoreshwa ubutare bwa Uranium. Icyo gihe, bafata Uranium bakayitunganya intima zayo zikitandukanya ku buryo zitanga ubushyuhe (ibizwi mu gifaransa nka fission nucléaire), iyo imaze gutanga ubushyuhe ni bwo bwifashishwa bagashyushya amazi akavamo umwuka, ukayoborwa mu mashini ugatanga amashanyarazi.

Garama imwe ya Uranium, ishobora gutanga MW 1 ku munsi, ni ukuvuga ngo ni ingufu zingana n’izatangwa na toni eshatu z’amakara. Ubaye utunganyije ikilo kimwe cya Uranium, wabona umuriro ungana na MW 1000, wikubye hafi gatatu uwo u Rwanda rufite ubu.

Ntabwo nucléaire yangiza ikirere nk’uko bigenda kuri Nyiramugengeri kuko itohereza mu kirere imyuka ihumanya ya CO2.

Gigawatt imwe y’ingufu za nucléaire irinda ko igihugu cyakohereza mu kirere umwuka uhumanya wa CO2 ungana na toni miliyoni icyenda, bingana n’uwakoherezwa mu kirere n’imodoka miliyoni ebyiri, bityo kuyikoresha bizatuma u Rwanda rugera ku ntego rwihaye yo kugabanya imyuka yangiza ikirere.

U Rwanda rwerekeje amaso ku ngufu za Nucléaire nyuma yo kubona ko mu gihe kiri imbere, uko abantu batera imbere, ari na ko bakenera amashanyarazi menshi kandi ingano nini y’ayo rufite rwayakuraga mu mazi kandi nayo agenda aba make.

Urebye ingomero zirimo Ntaruka, Mukungwa, Nyabarongo I, Nyabarongo II, Rusizi I, II, III n’iya IV, nta zindi ngomero igihugu giteganya zatanga amashanyarazi akomoka ku mazi.

Muri Gas Methane naho u Rwanda rwiteze kuzakuramo amashanyarazi arenga MW 300 kandi ubu hamaze gutunganywa MW 26 mu mushinga wa Kivu Watt, aho byitezwe ko hari izindi MW 56 za Shema Plant.

Ni mu gihe na Gaz Methane hari igihe kizagera igashira.

Perezida Kagame yavuze ko ibiganiro bigamije kubyaza amashanyarazi ingufu za nucléaire, bigaragaza ko ari ibintu bikwiriye gushyirwamo ingufu byihuse kuko byatanga umusaruro, bikunganire irindi shoramari ryakozwe yaba ingomero n’ibindi.

Kuva mu mpera za 2018, u Rwanda rwinjiye mu mikoranire n’u Burusiya igamije kubyaza ingufu za nucléaire amashanyarazi.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite ibibazo bitandukanye muri iki gihe birimo ibyo kuba abayituye batagerwaho n’amashanyarazi, ibyo kurya, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi.

Ati:“Kimwe no mu bindi bice, hari ibibazo bitandukanye, ariko Afurika iri kwishyira hamwe binyuze muri gahunda zo kwihuza nk’Isoko Rusange, rinini muri iki gihe ku Isi, ku ruhande rumwe ni amahirwe menshi atari ku banyafurika gusa ahubwo n’abandi bashaka gushora imari ku mugabane.”

Nibura miliyoni 600 z’Abanyafurika ntibafite amashanyarazi.

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe ishoramari n’igenamigambi rifatika mu gukemura iki kibazo, ku buryo biba amahirwe ku bashoramari ndetse no ku baturage b’uyu mugabane bakabasha gutera imbere.

Ati:“Turamutse tubonye ingufu zitangiza, byaba byiza kurushaho, ariko se ni gute uzigeraho.”

Mu bihugu bitandukanye bya Afurika hakomeje kuvumburwa ingufu zitangiza kandi zikenewe ku Isi zirimo Gaz, amakara n’ibikomoka kuri Peteroli. Nko muri Mozambique haherutse kuvumburwa Gaz mu Ntara ya Cabo Delgado.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byinshi byatangiye kwerekeza amaso muri Afurika aho izo ngufu ziri bigakora ishoramari.

Yavuze ko byari bikwiriye kuba byarakoze iryo shoramari mbere y’igihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *