National Security Symposium: Dr Biruta yatanze Umuti wakemura Ibibazo by’Umutekano muke muri Afurika

0Shares

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta avuga ko ibibazo by’Umutekano muke muri Afurika bigomba gukemurirwa mu mizi yabyo aho kwibanda ku ngaruka. 

Yabivugiye i Kigali kuri uyu wa Gatanu ubwo yasozaga inama ku mutekano w’Igihugu (National Security Symposium).

Ibiganiro byo ku munsi wa nyuma w’Inama ku mutekano w’Igihugu, byibanze ku mbogamizi n’ibyaba ibisubizo ku mutekano muri Afurika. 

Kimwe muri ibi biganiro cyagarutse ku mizi y’ibibazo by’umutekano muri Afurika, ingaruka n’uburyo byakemurwa. 

Dr Vincent Biruta agaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke kuri uyu Mugabane gishingiye ahanini ku miyoborere mibi no kudakemura ibibazo haherewe mu mizi yabyo.

“Nizeye ko ibitekerezo byacu bitandukanye bizatuyobora mu gufata ibyemezo mu gushaka umuti ufatika kandi urambye w’ibibazo bihari, gushyira ibitekerezo mu bikorwa, niyo mbogamizi iteka tukunze guhura nayo. Nta muti w’ibitangaza w’ikibazo runaka ubaho, ahubwo tugomba gushaka inzira irimo uburyo bwinshi kandi bwuzuye mu kubikemura, twibanda ku mizi yabyo mbere y’ingaruka.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop na we yemeza ko umuzi nyamukuru w’ibibazo by’umutekano muri Afurika, ari imiyoborere mibi, kuvangirwa n’amahanga, ndetse no kuba Abanyafurika ubwabo batumva ko bagomba kwishakamo ibisubizo mu bufatanye.

“Dufite ikibazo, ubwo twari mu bibazo twibumbiye mu ihuriro rya G5 Sahel, nkuko nabisobanuye, u Rwanda ni rwo rwonyine twaduteye inkunga ya Miliyoni imwe y’Amadolari, ariko u Rwanda si cyo gihugu gikize muri Afurika, ntitwifitiye icyizere, nta bufatanye dufite, mu gihe tumaze imyaka 10 muri iki kibazo cyo muri Sahel, uruhare rwa Afurika rwabaye ruto cyane mu kudufasha. Rero tugomba kumva ko binyuze mu bufatanye, twakongera imbaraga zacu, dukeneye kwigirira ikizere, mu bushobozi bwacu, gutegura politike, kurinda umutekano wacu no kurinda Umugabane wacu.”

Minisitiri Diop avuga ko gukomeza gushakira umuti w’ibibazo by’Abanyafurika hanze y’uyu mu gabane ku bihugu akenshi usanga bigira uruhare mu guhungabanya umutekano wawo, ngo niyo ntandaro yo kudakemuka kwa byo. 

Aha yanagarutse ku kuba imiryango y’Uturere ndetse na Afurika Yunze Ubumwe ikoreshwa na ba gashaka buhake nyamara ariyo yakabaye ifasha gukemura ibibazo. 

Iyi nama y’iminsi itatu yateguwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’ u Rwanda (RDF) ku bufatanye na Kaminuza y’ u Rwanda (UR) aho yitabiriwe n’abo mu nzego z’umutekano muri AfUrika no hanze y’uyu mugabane, abashakashatsi ndetse na bamwe mu bafata ibyemezo mu rwego rw’umutekano. 

Baganiraga ku ngingo zinyuranye zirebana n’uru rwego muri Afurika no ku bihugu by’umwihariko harebwa ingamba zatanga umuti urambye. (RBA)

Amafoto

 

Paschal Buhura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *