MINISANTE yihaye Imyaka 4 yo gukuba 4 Abaganga b’Inzobere bavura Indwara z’Abagore

Minisiteri y’Ubuzima yatangije gahunda yo kwigisha abaganga b’inzobere bavura indwara z’abagore hagamijwe kuziba iki cyuho, aho byitezwe ko mu myaka 4 bazaba bikubye inshuro 4.

Iyi gahunda yo kwigisha abaganga b’inzobere bavura indwara z’abagore bizajya bikorerwa mu bitaro bikuru byo kwigisha biri ku rwego rwa kabiri, ahazaba higishirizwa abaganga bane kuri buri bitaro kandi bari mu kazi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaganga bavura indwara z’abagore mu Rwanda, Victor Mivumbi yagaragaje ko bari bafite icyuho gikomeye ku baganga bavura indwara z’abagore mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Rwamagana, Dr Placide Nshizirungu yavuze ko kongera inzobera z’abaganga bavura indwara z’abagore babyitezeho kunoza serivise.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ivan Butera avuga ko gutangiza iyi gahunda biri mu bizafasha gukuba kane abakozi bo mu rwego rw’ubuzima mu gihe cy’imyaka 4.

Visi Perezida w’Umuryango Susan T. Buffett Foundation, Senait Fisseha yashimye uburyo u Rwanda rushyize imbaraga mu kongera abakozi bo kwa muganga kandi bafite ubumenyi hagamijwe gutanga serivise zinoze.

İyi gahunda yo kwigisha abaganga b’izobere bavura indwara z’abagore izajya ikorerwa mu bitaro 10 byo ku rwego rwa kabiri birimo ibya Rwamagana, Kirehe, Ruhengeri ,Nyamata, Kibagabaga, Nyagatare, Kibogora,Gisenyi, Kabgayi n’ibya Byumba.

Biteganijwe ko buri mwaka hazajya harangiza abaganga b’inzobere 60. (RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *