Musanze: Yahitanywe n’abataramenyekana

Mu Kagari ka Songa, Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze haravugwa Urupfu rw’Umugabo w’Imyaka 36 witwa Maniraguha Théoneste, aho bivugwa ko yishwe n’Inkoni yakubiswe n’abataramenyekana.

Amakuru yatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Songa, Habyarimana Felicien, avuga ko Urupfu rwa Maniraguha barumenye mu Gitondo cya tariki 28 Gicurasi 2023.

Ati: Nyakwigendera yageze ku mugore we mu ijoro rishyira iyi tariki yapfiriyeho yakomeretse cyane.

Ubwo uyu mugabo yatahaga muri iryo joro bikekwa ko avuye ku nshoreke ye yitwa Mukamana Espérence, ngo yageze iwe afite ibikomere, umugore we Nyirarukundo Hiralie, aho kubimenyesha ubuyobozi ngo bugire icyo bubafasha nk’umuntu wari arembye cyane, ahitamo kumushyira mu nzu araceceka.

Habyarimana ati:“Twamubajije impamvu atahise atabaza nyuma yo kubona ko umugabo we atashye yakomerekejwe, akabivuga mu gitondo amaze kubona ko umugabo we agenda anegekara”.

Nyuma y’uko Maniraguha aguye mu bitaro bya Ruhengeri kuri uyu wa mbere, umugore we n’iyo nshoreke ye bari mu maboko ya Polisi, aho bakekwaho kuba inyuma y’urupfu rw’uwo mugabo, mu gihe Ngayinteranya Joseph yamaze gutoroka, akaba agishakishwa n’inzego z’umutekano.

Iby’urupfu rw’uwo mugabo binemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Bisengimana Janvier.

Ati “Ubwo yatahaga nijoro yageze mu nzira atangirwa n’abantu bataramenyekana baramukubita, arakomereka. Ageze mu rugo yaje kujyanwa kwa muganga ari na ho yaguye. Ikibazo cyagejejwe kuri RIB ngo gikurikiranwe”.

Yakomeje asaba abaturage gukaza ingamba zo kwicungira umutekano, gutanga makuru ku gihe mu gihe babona ko hari igishobora guhungabanya umutekano, kwirinda urugomo ndetse n’ubusinzi.

Manirakiza Théoneste yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri, tariki 30 Gicurasi 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *