Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Animatrice witwa Nyiramugisha Jeanne usanzwe ari umuforomo muri Ecole des Sciences de Musanze, nyuma y’urupfu rutunguranye rw’umunyeshuri witwa Umuhire Ange Cecile uri mu kigero cy’imyaka 12.
Uyu wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, yapfuye mu mpera z’iki Cyumweru gishize, tariki ya 13 Gicurasi 2023.
Amakuru avuga ko Nyakwigendera yafashwe n’uburwayi agasaba uruhusa rujya kwivuza ntahite aruhabwa.
Ni uburwayi yari amaranye ibyumweru bibiri, arwariye mu Kigo.
Umuyobozi wa Ecole des Science de Musanze, Padiri Nikwigize Florent, yatangaje uyu munyeshuri yabanje kujyanwa kuvurirwa ku ivuriro, yivuza uburwayi bw’ijisho ariko ngo ababara umutwe.
Padiri Nikwigize yavuze ko ku mugoroba wo kuwa Gatanu yagiye ku mureba ku ivuriro ry’ikigo amubwira ko ababara umutwe.
Nyuma yaje kubwirwa ko yitabye Imana kandi nabwo ngo yabibwiwe n’Umuforomo wo ku Bitaro bya Ruhengeri.
Padiri Nikwigize yavuze ko andi makuru ajyanye n’urupfu rw’uyu munyeshuri, yayamenye nyuma y’uko yitabye Imana.
Ngo yabwiwe ko ku wa Gatanu nijoro, Umuhire yararanye na mukuru we wiga mu mwaka wa Kane.
Byageze mu ijoro ngo arakomerezwa, uwo muvandimwe we yitabaza Animatrice unashinzwe abarwayi, ahageze asanga ameze neza, abasaba kuryama.
Bajya gutabaza animatrice, ngo ni uko yari amaze kwitura hasi.
Uwo muyobozi ushinzwe imyitwarire mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023, yahamagaye iwabo w’umunyeshuri ababaza niba asanzwe arwara ubwo burwayi bwo kwitura hasi.
Padiri yagize ati:“Njye ubwo mu gitondo nari nagiye gusoma Misa, ariko nta makuru yo kwitura hasi nijoro nari mfite. Noneho umuryango we utuye hano hafi waje kumureba usanga ameze nabi bamushyira mu modoka bamujyana ku bitaro [bikuru bya Ruhengeri].”
“Mvuye mu Misa, Umuforomo wo kuri ibyo bitaro ufite umwana hano yahise ampamagara ambwira ko umunyeshuri yitabye Imana ko bamugejeje ku bitaro yagagaye. Ni inkuru ibabaje haba ku muryango we ndetse n’ikigo ariko igoye gusobanura.”
Umurambo wa Nyakwigendera wabanje gukorerwa isuzuma mbere y’uko hafatwa umwanzuro wo kuwushyingura.