Musanze: Abakoresha abakobwa mu kureshya abakiriya basabwe kubireka kuko biri mu Byaha bihanwa n’Amategeko

0Shares

Ubugenzuzi bukuru bw’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, buranenga abakomeje kugira abakobwa ibikoresho mu bucuruzi bagamije kureshya abakiriya, aho bwemeza ko ibyo bigize ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ni ibyagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo yo ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yabereye mu Karere ka Musanze, ku wa Kane tariki 16 Werurwe 2023.

Ni inama yari igamije kurebera hamwe ibikorwa byagezweho, mu cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire muri iyi Ntara, inafatirwamo ingamba zizagenderwaho mu minsi iri imbere mu kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire.

Iyo nama yayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yitabiriwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Rose Rwabuhihi, yitabirwa kandi n’abayobozi b’uturere dutanu tugize iyo ntara, n’abandi bafatanyabikorwa bafite mu nshingano gahunda y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango.

Icyagarutsweho cyane, ni ukurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje kugaragara mu muryango nyarwanda, bishimira n’ibyakozwe muri iki cyumweru gishojwe, aho umubare munini w’abana batigeze bandikwa mu bitabo by’irangamimerere bamaze kwandikwa, imwe mu miryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko irasezerana, abangavu bahohotewe bikabaviramo guterwa inda barafashwa, n’ibindi.

Gusa mu ihame ryo kwimakaza uburinganire, mu bitaragerwaho byanenzwe, harimo icyo bise ‘Sexist Communication’, bikigaragara mu Rwanda, aho abiganjemo igitsina gore bakomeje gukoreshwa mu bucuruzi.

Batanze ingero zigaragaza uburyo abiganjemo igitsina gore bakomeje guhohoterwa bakoreshwa mu bucuruzi, aho mu marushanwa runaka, mu mamurikagurisha no mu bitaramo byinjiza amafaranga, ngo usanga abakobwa bashyizwe imbere bafotorwa rimwe na rimwe bambitswe mu buryo bugaragaza imiterere yabo, mu rwego rwo kureshya abakiriya.

Rwabuhihi yavuze ko ibyo ari kimwe mu bigize ihohoterwa, ati:

Biriya bintu bigomba gukumirwa cyane, kuko yaba umugore cyangwa umukobwa ni abantu ntabwo ari ibintu, ntibikwiye ko babafatanya n’ikirahuri cy’inzoga, cyangwa n’ikintu cyose kugira ngo ushobore kugicuruza.

Arongera ati “Dukorana n’abikorera (PSF), bimwe mu byo twamagana ni ibijyanye na Sexist Communication, ijyanye no kugira ngo ugurishe ibintu byawe ubinyujije ku muntu runaka umuhungu cyangwa umukobwa, ariko cyane cyane aho dukunda kubibona ni ku bakobwa. Ugasanga amafoto ari hariya, umuntu aracuruza imbuto ariko yashyizeho umugore wambaye ubusa, ukibaza uti, ese iriya mbuto izagurwa ari uko yashyizweho umugore wambaye ubusa, bizagenda bite, ni communication itari nziza, ihonyora uburenganzira bw’ikiremwa muntu, ni ibyo kurwanya”.

Akomeza avuga ko abantu babifata nk’ibyoroshye, bakumva ko atari ikintu kibi, yemeza ko bikwiye kurwanywa, dore ko n’abo bakobwa usanga bakoreshwa muri ubwo bucuruzi, hari ubwo baba bagamije kubashora no mu zindi ngeso mbi, babafatiranya n’ubukene.

Yavuze kandi ko ibyo bikwiye guhagarara, abafite ibicuruzwa bakabishakira abaguzi binyuze mu nzira zikwiye, ariko bidasabye ko abantu bagirwa ibikoresho.

Uwo muyobozi yanenze kandi abakomeje gusambanya abangavu, ati “Ikibazo ntabwo ari guterwa inda, ikibazo ni ugusambanya abana bikabaviramo gutwara inda. Turwanye mbere na mbere gusambanya abana kuko ntabwo umwana azatwara inda adasambanyijwe, ibi kandi ni binaba umwana agatwara iyo nda akorerwe ubutabazi, mu miryango yabo, ku mashuri aho biga n’ahandi”.

Arongera ati:

None se nka mwarimu wigisha umwana akaba agize icyo kibazo agaterwa inda, wamwigishaga none uramwirukanye ubwo si ihohoterwa mwarimu aba akoreye umwana? Hari ababyeyi usanga babajyanye mu bucuruzi buciriritse ngo n’uko babyaye, ibyo nabyo sibyo umwana aba agifite amahirwe yo kwiga, akazagirira Igihugu akamaro.

Guverineri Nyirarugero, yishimiye umusaruro wavuye muri icyo cyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire, aho imiryango 3867 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko yasezeranye binyuze mu bukangurambaga, handikwa umubare munini w’abana batari banditse mu bitabo by’irangamimerere, ababyeyi bafite abana batewe inda z’imburagihe baraganirizwa, bibutswa inshingano zabo zo kwita ku bana, abo bana nabo baraganirizwa mu rwego rwo kubarinda kwiheba.

Abitabiriye inama basabwe gukomeza gushyira imbaraga mu kurandura burundu amakimbirane mu miryango, ihohoterwa rikorerwa mu ngo ryaba irishingiye ku gitsina no ku mutungo, gusubiza mu ishuri abangavu babyariye iwabo n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *