Mu masaha y’Igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, inzego z’Umutekano (Polisi) zarashe umusore witwa Dusabe Albert wemeye ko yishe Muhirwe Karoro Charles wari Umwalimu wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare.
Muhirwe Karoro Charles yari atuye mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, yishwe mu rukerera rwo ku wa Mbere, taliki ya 03 Mata, 2023.
Ku wa 05/04/2023 nibwo umusore witwa Dusabe Albert w’imyaka 28 y’amavuko yemereye inzego z’Ubugenzacyaha ko ari we wishe Dr Muhirwe, ahawe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu (Frw 300,000).
Yavuze ko uwitwa Minani Lambert ukora muri Croix Rouge y’u Rwanda, ngo ari we watanze ayo mafaranga kubera ko Dr Muhirwe ngo yigeze kumutwara isoko.
Mu masaha ya saa kumi za mu gitondo (04h00 a.m), kuri uyu wa Kabiri, uriya Dusabe yagiye kwereka Polisi aho yiciye Dr Muhirwe, n’ibikoresho yakoresheje.
Ngo yari yabwiye inzego z’umutekano ko yamwicishije umuhini.
Aho yakoreye icyo cyaha ni mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu, Umurenge wa Cyeza, muri metero 500 z’aho yakodeshaga.
Uyu musore bivugwa ko ngo yari umunyamahane, ubwo yari agiye kwerekana ibyo bikoresho, ngo yashatse guhindukira ngo yambure imbunda umupolisi, undi aramwitaza ahita amurasa.
Umunyamakuru wayageze aho yarasiwe, umurambo wa Dusabe ugihari, gusa hashyizwe ibimenyetso ndetse babuza abantu kuhegera kugira ngo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB ruze rukore iperereza.
Gakwerere Erasto, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza, yavuze ko ahumuriza abaturage ariko akabasaba kwirinda kurwanya inzego z’umutekano.
Dusabe Albert twamenye amakuru ko yari yabanje kujyanwa i Kigali, nyuma bamugarura i Muhanga kugira ngo hakurikireho ibijyanye no kumuburanisha.
Umwe mu babanaga na Dusabe, yabwiye Itangazamakuru ko atabona igihano yari kumusabira kubera uburyo yishemo uriya Mwalimu wa Kaminuza, ngo Leta ni yo yamugenera igihano kimukwiye.
Yavuze ko aho Dusabe yakodeshaga bamwishishaga kubera ko ngo yari umunyarugomo, kandi agira amahane cyane. Akaba yaraje aha i Muhanga, avuye mu Karere ka Kamonyi aho akomoka.
Dusabe wemeye ko yishe Dr Muhirwe akimara gufatwa basanze amaraso yuzuye ku myenda ye, bamubajije yemera ko ari we wamwishe.
Gusa bamwe mu baturage batanze ayo makuru, icyo gihe bwabwiye Itangazamakuru ko Dusabe Albert yavuze ko yamwishe abifashijwemo na mukuru wa Minani (uyu ni umwe twavuze ukora muri Croix Rouge y’u Rwanda) bita Kubwimana Zéphanie bahimba Pilote.
Pilote akaba ari umushoferi utwara imodoka y’abana biga ku Ishuri ribanza ryigenga mu Mujyi wa Muhanga.
Abaturage bashimiye byimazeyo inzego za Leta ku cyemezo yafashe cyo kurasa uyu musore nyuma yo kugenzura ko ariwe wakoze icyaha. (Umuseke & THEUPDATE)