Muhanga: PSF yibutse abikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, inaremera abayirokotse

Kuri uyu wa 18 Gicurasi 2023, Urugaga rw’abikorera bo mu Karere ka Muhanga (PSF), bibutse bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banaremera imiryango 18 y’abatishoboye barokotse Jenoside, batujwe mu Mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Tyazo mu Murenge wa Muhanga.

PSF  yavuze ko ku bufatanye n’Akarere ka Muhanga, batekereje kuremera abatujwe muri uwo Mudugudu, kuko abawutujwemo biganjemo abakuze badashoboye kwikorera, no kubona ubushobozi bwo kwigondera ibicuruzwa ku isoko.

Abatujwe mu Mudugudu wa Kabingo bashimira abikorera bo mu Mujyi wa Muhanga kuba babatekerejeho, mu bihe bikomeye byo kwibuka ababo nk’amaboko yakabaye abarengera bakiteza imbere.

Umwe mu batuye i Kabingo witwa Mukakigeri Jeanne avuga ko mu Mudugudu batujwemo nta butaka bafite bwo guhinga, ku buryo hari n’ababurara, cyane ko ngo n’ibyo kurya PSF yabazaniye, yasanze hari abataribucane imbabura.

Yagize ati “Uyu munsi  turashaka inkwi duteke turye dushire inzara, ubundi hari n’ababuraraga. Hano ubuzima burakomeye, n’iyo waba ufite icyo gihumbi ni ikilo kimwe cy’ubugari nta mboga ziriho, ubwo rero urumva ko uyu munsi turya tugahaga”

Yavuze ko kubafata mu mugongo babaremera bakabaha amafunguro, bibibutsa uko byari bikomeye ubwo bari barahungiye i Kabgayi, batunzwe n’amapera baguraga igiceri cy’ifaranga, mu gihe uyu munsi nabwo bitoroshye ngo uwarokotse Jenoside udafite amikoro, abashe kwigondera ibiciro ku isoko.

Kalisa Pascal avuga ko kugira ngo mu Mudugudu wabo umuntu ashobore kurya neza byari bigoye, cyane ku bana biga kuko bicwa n’inzara ku ishuri, ubu bakaba babonye amafunguro abasunika muri ibi bihe bibuka ababo bazize Jenoside.

Ati “ nari ntunzwe no gutwara moto y’umuntu ngakuraho icyo gihumbi, hari igihe nakiburaga, ariko uyu munsi rwose turarya tumererwe neza, yenda nibishira n’Imana izaba ica indi nzira”.

Umuyobozi w’abikorera mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal, avuga ko ubusanzwe bajyaga bibuka bagenzi babo bahoze bikorera, bakaremera imiryango yabo ariko bahisemo no kuremera indi miryango ibabaye cyane.

Ati “Akarere kasanze ari byiza ko turemera abatishoboye batujwe muri uyu Mudugudu, bigendanye n’ibibazo bafite ugereranyije n’abo mu miryango y’abikorera dusanzwe turemera. Hari n’ibindi bikorwa twakoze bibateza imbere, kandi ubu ibiciro biri hejuru ku isoko, abarokotse batishoboye bakeneye kugobokwa ku byo kurya”.

Meya  w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abarokotse batishoboye basubira inyuma mu mibereho kubera kubura abakabaye baba hafi.

Yagize ati “Iyo bigeze mu gihe cyo kwibuka nibwo basubira inyuma bakongera kwibuka impamvu bari aha, kuko siho bari batuye byatewe n’amateka mabi. Kuba PSF izirikana ibyababayeho ikemera kuba amaboko yabo, bituma bongera kwiyubaka, muri iki gihe ibiribwa byahenze, abasheshe akanguhe birabagora kuko ntibakora ngo bagire ibyo binjiza bibashyigikira”.

Abikorera batanze ibiribwa by’agaciro gasaga miliyoni ebyiri, aho buri muryango ugenerwa nibura ibifite agaciro gasaga ibihumbi 100Frw, hakaba hariho na gahunda yo gukomeza kubafasha hakurikijwe ibyo abafite imbaraga bashoboye gukora, abatabishoboye bagakomeza gusindagizwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *