Abahinzi bo mu gishanga cya Rugeramigozi mu Karere ka Muhanga na Ruhango, bafite impungenge ko ikiyaga gihangano gisanzwe kibaha amazi abafasha mu kuhira gishobora kuzakama kubera icyondo n’isayo byuzuyemo.
Ni ikiyaga gihangano gihurirwaho n’Imirenge ya Shyogwe na Nyamabuye ariko amazi gitanga anifashishwa mu kuhira imyaka y’igishanga gihurirwaho n’abahinzi bo mu Turere twa Muhanga na Ruhango, ahatunganijwe hegitari 121 kuva iki kiyaga cyahangwa mu mwaka wa 2012.
Abahinzi bavuga ko kuva iki kiya cyakorwa, cyakunze kwirundamo icyondo kuko kiri hagati y’imisozi.
Usibye amazi y’isuri, usanga hari n’itaka rimenwa mu nkengero z’iki kiyaga bigatuma gikomeza kwandura.
Iki kiyaga cya Rugeramigozi kandi ni nacyo gikurwamo amazi atunganyirizwa mu ruganda rwa Gihuma mbere y’uko akwirakwizwa mu Mujyi wa Muhanga no mu nkengero zawo, aha niho abahinzi n’abatuye muri uyu Mujyi basaba ko cyakurwamo iki cyondo n’isayo kugira ngo hirindwe igihombo icyo ari cyo cyose cyaturuka ku ikama ry’amazi yacyo.
Hashize igihe iki kiyaga kibungabungwa aho ku nkengero zacyo haterwa ibiti hagamijwe gukumira isuri ndetse n’ibikorwa by’ubwubatsi byari bigikikije byabujijwe kongera kuhakorerwa.
Gusa imiturire idafata amazi ava ku nzu zubatse muri uyu Mujyi biri mu byongera ingano y’amazi ajya muri iki kiyaga.
Mu butumwa bugufi twahawe n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jaqueline yagize ati, “Ku bufatanye bw’Akarere, Wasac, RAB na RMB turimo gutegura umushinga wo gukuramo iryo sayo buhoro buhoro bitabangamiye ibikorwa byashingiriga kuri aya mazi, nibigenda neza tuzatangira mu kwezi gutaha kuko twifuza ko imvura y’itumba yazasanga twaratangiye.’’
Ubujyakuzimu bw’ikiyaga gihangano cya Rugerageramigozi ni metero 6, gifite ubushobozi bwo kwakira metero cube ibihumbi 270 z’amazi, ni mu gihe muri rusange Akarere ka Muhanga gatuwe n’abaturage ibihumbi 414 bakazagera ku bihumbi 510 muri 2035.
Niba abenshi bakoresha amazi aturuka muri iki kiyaga, bivuze ko kwangirika kwacyo byatuma amazi agabanuka mu Mujyi wa Muhanga cyane ko abayafite bagera kuri 70%.