Muhanga: Bibukijwe ko gutora Perezida n’Abadepite bibareba

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Solina Nyirahabimana, yasabye abaturage kugira uruhare mu miyoborere myiza no gushyigikira gahunda za Leta.

Ni ubutumwa yatanze ubwo yari mu muganda rusange ku wa Gatandatu, aho yari yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Muhanga.

Yagize ati “Turishimira aho tugeze ariko turi kure cyane y’aho tugana. Twese hamwe dufatanye twubake u Rwanda twifuza.”

Yakanguriye abaturage bafite ibibazo kuri lisiti y’itora kwegera ubuyobozi bukabafasha kugira ngo bitegure neza amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *