Muhanga: Benengango bacakiwe batarasohoza Umugambi

0Shares

Abagabo batatu bo mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, baguwe gitumo ubwo bapfumuraga Alimentation.

Bacakiwe n’Irondo ry’Umwuga ryo mu Murenge wa Nyamabuye mu Kagali ka Gahogo mu Mudugudu wa Rutenga, tariki ya 16 Mutarama 2024.

Aba bagabo bari hagati y’Imyaka 26 na 30, bafashwe ubwo bacukuraga Alimentation yegereye Umurenge Sacco.

Abafashwe barimo; Uwihoreye Jean de Dieu w’Imyaka 28 uvuka mu Karere ka Ngororero, Mubumbyi Ananias w’Imyaka 26 wo mu Karere ka Rusizi  na Nzabahimana Felecie w’imyaka 27 uvuka i Muhanga.

Nshimiyimana Jean Claude, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, yahamije aya makuru, agira ati:”Bafashwe bacukura Inzu ya Nzabahimana Schadrack isanzwe icururizwamo na Murekatete Mediatrice”.

Yakomje agira ati:”Bafashwe ku buhururijwe n’abaturanyi ba Mucuruzi Murekatete mu masaha ari hagati ya 00:05 na 1:30 z’Igicuku, ubwo bari batangiye gucukura Inzu”.

”Abaturage bakwiye kumenya amakuru y’abo baturanye n’abo bagendana hagamijwe gufasha mu gihe havutse ikibazo, bamenye uko bagikurikirana”.

Murekatete wari ugiye kwibwa, yashimiye abatabaje Irondo ry’umwuga rikamutabarira igihe .

Agace kazwi nko ku Ryanyuma ahegereye Sitade ya Muhanga, hakunze kugaragara abasore birirwa bahagaze batagira ibyo bakora, bakaba batungwa Agatoki nk’intandaro y’ubu bujura bwongeye kurikoroza mu Murenge wa Nyamabuye.

Abafashwe mbere yo kugezwa imbere y’Amategeko, bacumbikiwe kuri Station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha y’Umurenge wa Nyamabuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *