Binyuze muri porogaramu y’Ihuriro ry’abihayimana b’aba-Jésuite muri Afurika igamije guteza imbere ubuzima n’ubukungu kuri uyu mugabane no mu bufatanye bw’ibihugu n’izindi nzego, hagiye gutangizwa ikigega cya miliyari eshanu z’amadolari kizatera inkunga imishinga yo gukora imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga.
Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki 11 Mutarama 2023, ubwo hatangizwaga inama y’iminsi ibiri ya ’AHETI: Africa Health and Economic Transformation Initiative’, ku nsanganyamatsiko yo gushyira imbaraga mu gukumira indwara zizahaza Abanyafurika nk’igituntu, malaria, impiswi n’izindi.
Yahuje abihayimana, abarimu muri za kaminuza, abahanga muri siyansi, abayobozi mu nzego za leta n’abandi.
Ihuriro ry’abihayimana b’aba-Jésuite muri Afurika (Jesuit Justice and Ecology Network-Africa (JENA) rifatanyije na Kaminuza ya Yale n’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD), hatangijwe gahunda yo kuvugurura ubukungu n’ubuzima kuri uyu mugabane (AHETI).
Ni muri urwo rwego hagiye gutangizwa ikigega cyiswe “Ubuntu Health Impact Fund” kizafasha mu guhanga udushya no gushyigikira ikorwa ry’imiti n’ibindi bikoresho bikenerwa kwa muganga nk’uko byatangajwe na Perezida wa AHETI, Fr Charles Chilufya.
Iki kigega kizatangirizwa mu Rwanda ku mugaragaro muri iyi nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa 11 Mutarama 2023.
Chilufya yagize ati “Kugira ngo uhange udushya mu ikorwa ry’imiti hakenewe amafaranga kandi mu bihugu bikize hari guhangwa udushya twinshi muri urwo rwego. Icyo kigega kizajya gifasha mu gushyigikira abahanze udushya n’abakoze imiti n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi bagamijwe gutanga umusanzu mu kurwanya indwara muri Afurika.”
Yakomeje agira ati “Hifuzwa ko mu myaka itanu iri imbere iki kigega cyaba kimaze kugira miliyari eshanu z’amadolari ariko mu myaka ibiri iri imbere duteganya miliyoni 100 z’amadolari yo gufasha Abanyafurika n’abandi bakorera muri Afurika ku bw’Abanyafurika.”
Kugeza ubu imiti n’inkingo bikorerwa muri Afurika biracyari ku kigero cya 1%. Hamwe n’ishyirwaho ry’iki kigega icyo gipimo kiziyongera kigere nibura ku 10%nk’uko Chilufya yabisobanuye.
Iki kigega kizagerwaho binyuze mu ruhererekane rw’abantu baturuka muri Afurika hose. Ibikorwa byatangiriye muri Afurika y’Iburengerazuba muri Ghana; bigiye gukomereza mu Rwanda na RDC ku rwego rwa Afurika yo Hagati, Kenya muri Afurika y’Iburasirazuba no muri Afurika y’Epfo.
Amafaranga azajya muri icyo kigega azakusanywa binyuze mu nkunga z’imiryango y’abagiraneza, izizava mu bihugu bikize n’ishoramari rigamije kuzana impinduka mu buvuzi.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko hakurikijwe uko ibipimo bihagaze, Afurika igifite urugendo rurerure bitewe n’uko hakigaragara indwara zigangayikishije ndetse mu nkingo ukenera ikaba ibasha kwikorera izingana n’agatonyanga mu nyanja.
Ati “Gutumiza inkingo hanze bisaba gutegereza igihe kirekire mu gihe tuba turi gutakaza ubuzima bw’abana n’abakuru. Dufite indwara ariko nta bikoresho dufite byo kurwanya izo ndwara kuri uyu mugabane.”
Yashimye insanganyamatsiko yatoranyijwe muri iyi nama, ijyanye n’uko Afurika yaba umugabane utarangwamo indwara, avuga ko hari byinshi bikeneye gukorwa birimo ibikoresho by’ibanze birimo ibinerwa mu buvuzi bw’ibanze, gutegura abashakashatsi n’abashyira mu bikorwa ibyabuvuyemo n’ibindi.
Yavuze ko gahunda yo gukora inkingo mu Rwanda ari imwe mu ntambwe Afurika ikeneye gutera mu gukemura ibibazo ifite no kugira urwego rw’ubuvuzi rukomeye.
Minisitiri w’Ubuzima, yavuze ko ikigega “Ubuntu” kizagira uruhare mu kurengera ubuzima bwa benshi, ashima abateguye ko gitangirizwa mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (Rwanda Biomedical Center: RBC), Prof. Claude Mambo Muvunyi, agaruka ku bijyanye n’aho u Rwanda ruhagaze mu gukumira indwara, yavuze ko rwashyize imbaraga nyinshi mu kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi binyuze mu bajyanama b’ubuzima.
Aba bafasha mu kuvura malaria n’izindi ndwara zoroheje no gutanga inyigisho ngo abaturage bihutire kwivuza kare banamenye uko bitwara ngo birinde indwara zitandukanye.
Prof. Mambo yavuze ko urwego rw’ubuvuzi rurubatse neza uhereye ku rwego rw’abajyanama b’ubuzima kugeza ku Bitaro byo ku rwego rwa Kaminuza kandi ko bifasha mu gushyiraho ingamba zituma ubuzima bw’abantu bubungabungwa.