Mu gihe Abahanzi Nyarwanda bakomeje kwikura mu Gitaramo cya Demarco, we yamaze kugera i Kigali (Amafoto)

0Shares

Umuririmbyi Collin Demar Edwards wamamaye nka Demarco muri Muzika yo mu Njyana ya Reggae na Dancehall utegerejwe mu gitaramo i Kigali, kizaba mu mpera z’iki Cyumweru yamaze kugera mu Rwanda.

Yageze i Kigali mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2023, yaje n’indege iturutse mu Mujyi wa İstanbul muri Turukiya.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru akigera mu Rwanda yavuze ko yishimiye kugera mu Mujyi wa Kigali, awushimagiza avuga ko usa neza.

Ati “Umujyi usa neza, uyu mujyi wagira ngo ni uwo muri Amerika. Nawishimiye cyane. Ni ku nshuro yanjye ya mbere mu Rwanda. Nzaririmbana imbaraga nyinshi, nizeye ko bazishimira gutaramana nanjye.”

Demarco w’imyaka 40 ukomoka muri Jamaica azataramira Abanyarwanda ku wa 28 Mutarama 2023, mu gitaramo kizabera muri BK Arena. Ni mu gitaramo cyateguwe na Diamond League Entertainment.

Abahanzi icyenda bo mu Rwanda na ba-Dj batanu nibo bazasangira urubyiniro n’uyu muhanzi. Abo bahanzi barimo Bushali, Deejay Pius, Kivumbi, Ariel Wayz, Sintex, Spax, Dee RUG, Bishanya na Davy Ranks.

Imiziki izavangwa na Dj Marnaud, Dj Infinity, Dj Tyga, Dj Kagz, Nep Djs, kizayoborwa n’abashyushyarugamba Ange na Nario.

Mu 2018, Demarco uzwi mu ndirimbo nka ‘Backaz’ yo mu 2016, ‘No Wahala’ yo mu 2017, yataramiye mu gihugu cya Kenya atanga ibyishimo. Icyo gihe hari gahunda yo kuza i Kigali, ariko nyuma y’igihe gito Isi yahise yinjira mu bihe by’icyorezo cya Covid-19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *