Moses Turahirwa yahakanye amakuru yavugaga ko yahamagajwe n’ikigo cy’ikigihugu cy’ubugenzacyaha RIB, nyuma yo kugaruka mu Rwanda.
Ku munsi w’ejo tariki 23 Mutarama 2023 nibwo Sengabo Jean Bosco wihimbye Fatakumavuta yatangaje ko Moses Turahirwa yitabye Ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha [RIB] kugirango ahatwe ibibazo nyuma yo gutigisa imbuga nkoranyambaga binyuze mu mashusho amugaragaza akorana imibonano mpuzabitsina n’abasore bagenzi be ndetse n’amafoto agaragaza ubwambure bwe yagiye kuka Rubanda.
Moses Turahirwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yahakanye aya makuru , avuga ko ari ibihuha.
Mu gihe yaterwaga amabuye na benshi, yahise yerekeza mu Bufaransa maze asangiza ifoto abamukurikira kuri Instagram ubutumwa bugira buti “Indaya i Paris”.
Abanyarwanda bongeye kugwa mu kantu ubwo uyu musore yacaga amarenga yo kuba ashobora gukina filime z’urukozasoni binyuze ku rubuga rwa only fans rusanzwe rukoresha
Turahirwa yagarutse mu Rwanda ku wa 20 Mutarama 2023 nyuma yo kuzenguruka i Burayi.