Miriyoni 15$ zigiye gushorwa mu guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe mu Ntara y’Amajyepfo

0Shares

Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangiza umushinga wa Miliyoni 15 z’Amadolari y’Amerika, ugamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, kongera imibereho myiza y’abaturage binyuze mu gusubiranya ubutaka ndetse n’ubuhinzi burambye.

Uyu mushinga wiswe FIP (Forest Investment Program), uratangirizwa mu Karere ka Huye kuri uyu wa Kabiri.

FIP ni umushinga wa Minisiteri y’Ibidukikije uzashyirwa mu bikorwa n’ikigo cy’amashyamba, ugakorerwa mu turere twose tw’intara y’amajyepfo ndetse n’akarere ka Gakenke mu ntara y’amajyaruguru.

Minisiteri y’Ibidukikije yatangaje ko uyu mushinga uzamara imyaka 5.

Uyu mushinga uje usanga indi itandukanye irimo uwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima n’amashyamba mu bice bitandukanye by’iyi Ntara y’Amajyepfo, wiswe Green Amayaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *