Raporo mpuzamahanga y’Umurimo yasabye u Rwanda kubaha amategeko agenga Abakozi nk’uko andi yubahirizwa

Icyegeranyo kivuga ku burenganzira bw’abakozi GLOBAL RIGHTS INDEX 2024 kigaragaza ko ibihugu 65 ku 151 byagenzuwe, bitubahirije uburenganzira bw’abakozi muri iki gihe isoko ry’umurimo ritifashe neza.

Impuguke mu bijyanye n’umurimo zivuga ko mu Rwanda n’ubwo hari amategeko yashyizweho ariko akeneye kubahirizwa nk’uko andi mategeko yubahirizwa.Iki cyegeranyo gisohotse ku nshuro ya 10, cyerekana ko kutubahiriza uburenganzira bw’abakozi ku murimo byazamutseho 29% muri ibi bihugu 65 ku 151 byagenzuwe.

Umunyamabanga Mukuru wa sendika y’abakora mu bwubatsi Habyarimana Evariste n’Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’abakozi bo mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro Mutsindashyaka Andre, bemeza ko abakora muri izi nzego koko hari uburenganzira bavutswa kandi ibi bikaba ai ikibazo kibabangamiye.

Umunyamabanga Mukuru w’Urugaga rw’Amasendika y’Abakozi mu Rwanda CESTRAR, Biraboneye Africain, agaragaza ko abica amategeko nkana arengera abakozi babo baba bakwiriye guhanwa nk’abandi bose bica andi mategeko.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’ihuriro ry’abayobozi bashinzwe imicungire y’abakozi mu Rwanda Karangwa Steven asobanura ko ikibazo cy’uburenganzira bw’abakozi kiri mu bizaganirwaho mu nama Nyafurika y’iminsi 3 yiswe AFRICA HUMAN RESOURCES SUMMIT izaba ku italiki 21-23 z’uku kwezi.

Muri iki cyegeranyo ku burenganzira bw’abakozi ku murimo ibihugu 10 biza ku mwanya wa nyuma ni Bangladesh, Belarus, Equador, Misiri, Eswatin, Guatemala, Myanmar, Philipines, Tunisia, na Turkiye. Icyegeranyo kivuga ko abakozi bo muri ibi bihugu baba baba babihiwe cyangwa batishimye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *