MINUBUMWE yagaragaje Imirongo ngenderwaho mu bikorwa by’Isanamitima

0Shares

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) yamuritse imirongo ngenderwaho mu bikorwa by’isanamitima no kunoza imikorere n’imikoranire mu rugendo rwo kubaka ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Aya mabwiriza agenga imitangire ya serivisi zo kubanisha Abanyarwanda, komora ibikomere no kubaherekeza mu rugendo rw’ubudaheranwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yamuritswe ku wa Kane, tariki ya 25 Mutarama 2024.

Imirongo ngenderwaho izafasha buri mufatanyabikorwa gukora mu buryo butanga impinduka, bufasha Abanyarwanda gukira ibikomere nk’imwe mu nzitizi zibangamiye ubumwe n’ubudaheranwa kuko iyo umuntu ahungabanye, adatekanye, adashobora kubana neza n’abandi no kwiteza imbere.

Ubushakashatsi bw’Umuryango Unity Club Intwararumuri bugaragaza ko ihungabana rikomeje kwiyongera cyane cyane mu rubyiruko.

Mu batazi inkomoko yabo riri ku kigero cya 99%, mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi [87%], mu rubyiruko rwavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside [69%], mu bana bavutse ku babyeyi bagize uruhare muri jenoside [35%] naho abana bavutse nyuma ya jenoside ni 14%.

Abakurikiranira hafi gahunda z’isanamitima n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda hari ibyo babona bituma iki kibazo cyiyongera.

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubudaheranwa muri MINUBUMWE, Uwacu Julienne, yagaragaje uburyo amabwiriza mashya azafasha gusana imitima y’Abanyarwanda.

Yavuze ko gushyiraho imirongo ngenderwaho bigamije kumva kimwe imiterere, uburemere n’uburyo bukomatanyije bukwiye gukoreshwa mu gukemura ibibazo biremereye Umuryango Nyarwanda.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Mahoro Eric, yasabye buri mufatanyabikorwa gufata iya mbere mu gukurikiza iyi mirongo ngenderwaho, abizeza ubufatanye mu kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

MINUBUMWE ivuga ko uburyo bw’isanamitima bwakunze gukoreshwa budashishikaza urubyiruko, ari na yo mpamvu hashyizweho amabwiriza afasha abatanga izo nyigisho kubikora mu buryo burufasha nubwo budakuraho uko amadini n’imiryango itari iya Leta isanzwe ikora isanamitima kuko bigomba kuzuzanya.

Aya mabwiriza ateganya uburyo abafatanyabikorwa muri iyi gahunda bazajya bakorana mu buryo bwo gusaranganya inshingano, bitandukanye n’uko byagendaga, aho wasangaga hari abagonganiraga mu gace runaka ku gikorwa kimwe, kandi hari ibindi bice by’igihugu bibakeneye.

Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Ubudaheranwa muri MINUBUMWE, Uwacu Julienne.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *