Minisitiri Munyangaju yakurikiranye Umunsi wa 2 w’Irushanwa rya “Community Youth Football League”

Kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Gicurasi 2024, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Madamu Munyangaju Aurore Mimosa, yakurikiranye imikino y’umunsi wa kabiri w’imikino y’ijonjora mu Irushanwa rya Community Youth Football League 2024.

Iri rushanwa ryateguwe hagamijwe kwishimira ibyagezweho mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu gihe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME amaze ayobora u Rwanda no gushishikariza abanyarwanda kuzagira amahitamo meza mu matora y’Umukuru w’igihugu n’ay’Abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, bagatora neza bagamije gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu iterambere muri rusange.

Iyi mikino ihuza amakipe y’abana bari mu byiciro birimo abatarengeje Imyaka 16, 13 n’i 10.

Umunsi wa mbere w’iri rushanwa wakinwe ku wa Gatandatu, hakinnye abana bo mu cyiciro cy’abatarengeje Imyaka16.

Iki kiciro kigizwe n’amakipe 20 agabanyije mu matsinda ane (4).

Imikino y’Umunsi wa kabiri wakinwe kuri iki Cyumweru, yabereye kuri Sitade yitiriwe Pele i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali no ku Kibuga cya Tapi Vert, ahazwi nka Tapi Rouge.

Abana bakinnye mu byiciro bibiri, birimo amakipe 16 agabanyije mu matsinda 4 mu kiciro cy’abatarengeje Imyaka 13, mu gihe kandi n’amakipe 16 agabanyije mu matsinda 4 yahatanye mu batarengeje Imyaka 10.

Uko amakipe ahagzaze mu Matsinda

Abatarengeje Imyaka 10:

  • Itsinda rya mbere

1. INTARE FTC 7pts (+6 buts)
2. Future Generation 7Pts (+5 buts)
3. APR FTC 4pts
4. Ejo Hazaza FA 0Pts

  • Itsinda rya Gatatu

1. Convenir: 5Pts
2. Alpha sports: 4Pts
3. Shining F.A: 3Pts
4. Jerusalem: 2Pts

Umusaruro waranze Imikino yo kuri iki Cyumweru

  • Itsinda rya mbere

1. APR FTC 0-2 INTARE FTC
2. Future Generation 3-0 Ejo Hazaza
3. Ejo Hazaza 0-1 APR FTC
4. INTARE FTC 2-2 Future Generation
5. APR FTC 0-2 Future Generation
6. Ejo Hazaza 1-3 INTARE FTC

  • Itsinda rya gatatu

1. Convenir 1-0 Alpha Sports
2. New Jerusalem 0-0 shining FA
3. Shining 0-0 Convenir
4. Alpha 1-0 New Jerusalem
5. Convenir 0-0 New Jerusalem
6. Shining 0-0 Alpha Sports

Abatarengeje Imyaka 12:

  • Itsinda rya mbere

1. APR FTC: 9Pts
2. INTARE FTC: 4Pts
3. Debes F.A: 3Pts
4. Don Bosco F.A: 1Pts

  • Itsinda rya gatatu

1. Imena FA: 7pts (+3 buts)
2. Shining F.A: 7Pts (+2 buts)
3. Family talents: 3Pts
4. New Jerusalem: 0Pts

Umusaruro waranze Imikino yo kuri iki Cyumweru

  • Itsinda rya mbere

1. Don Bosco F.A 0-2 APR FTC
2. Debes F.A fc 0-3 INTARE FTC
3. INTARE FTC 0-0 Don Bosco F.A
4. APR FTC 1-0 Debes F.A
5. Don Bosco F.A 0-2 Debes F.A
6. INTARE FTC 0-5 APR FTC

  • Itsinda rya gatatu

1. Shining FA 1-0 Family Talents
2. New Jerusalem 0-2 Imena FA
3. Imena FA 0-0 Shining FA
4. Family Talents 2-0 New Jerusalem
5. Shining FA 1-0 New Jerusalem
6. Imena FA 1-0 Family Talents.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *