Cricket: Challengers yegukanye Shampiyona ya T-20 itsinze IPRC Kigali

Ikipe ya Challengers Cricket Club yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya T-20 y’Umwaka w’i 2024, nyuma yo gutsinda iya IPRC Kigali Cricket Club ku kinyuranyo cya Wiketi Esheshatu (Wickets 6).

Uyu mukino wa nyuma wahurije amakipe yombi kuri Sitade mpuzamahanga ya Cricket i Gahanga, kuri iki Cyumweru. Watangiye Challengers Cricket Club itsinda Toss.

Iyi Toss ikorwa hashakwa Ikipe itangira Umukino itera Udupira (Bowling) cyangwa idukubita igamije gushyiraho amanota (Batting).

Challengers Cricket Club yahisemo gutangira itera Udupira, inasha uko yabuza IPRC-Kigali Cricket Club gutsinda amanota menshi.

Igice cya mbere cy’uyu mukino, cyarangiye IPRC-Kigali Cricket Club igitsinzemo amanota 115 muri Overs 20, mu gihe Challengers Cricket Club yakuye mu Kibuga abakinnyi 9, bahwanye na Wiketi 9 (9 Wickets).

Nyuma y’akaruhuko, Challengers Cricket Club yatangiye igice cya kabiri isabwa amanora 116, yari guhita ayihesha Igikombe cya Shampiyona y’uyu Mwaka.

N’igice cyayoroheye, kuko bitanayisabye gukina Overs 20 zose.

Muri Overs 14 gusa n’Udupira 2, yari imaze gukuramo amanota yari yashyitsizwe na IPRC-Kigali Cricket Club.

Izi Overs zarangiye izitsinzemo amanota 119, mu gihe IPRC-Kigali Cricket Club yari yakuye mu Kibuga abakinnyi gusa bahwanye na Wiketi 4 (4 Wickets).

Iyi Shampiyona yasojwe hahembwa abakinnyi bahize abandi muri  uyu Mwaka.

Ibihembo byatanzwe

  • Bester Batter: Manishimwe OSCAR (IPRC-Kigali Cricket Club)

Yatsinze amanota 257 mu mikino 7 yakinnye. Yahembwe Amafaranga Ibihumbi 100 by’Amanyarwanda

  • Best Bowler: Akayezu Martin (Challengers Cricket Club)

Mu mikino 7 yakinnye, yakuye mu Kibuga abakinnyi 16 bahwanye na Wiketi 16 (16 Wickets).

Akayezu nawe yahembwe Amafaranga Ibihumbi 100 by’Amanyarwanda.

  • Best Fielder: Prajapati VICKY (Indorwa Cricket Club)

Yafashe Udupira twinshi kurusha abandi. Mu mikino 6 yakinnye, yafashe Udupira 6, twakuye mu Kibuga Abakinnyi 7.

Prajapati, yahembwe Amafaranga Ibihumbi 70 by’Amanyarwanda.

  • MVP: Akayezu MARTIN (Challengers Cricket Club)

Akayezu yabaye umukinnyi mwiza wahize abandi muri Shampiyona ya T-20, ahembwa Igihembo cy’Amafaranga Ibihumbi 200 by’Amanyarwanda.

Ikipe ya Challengers Cricket Club yegukanye Shampiyona, yashyikirijwe Igikombe cyaherekejwe n’Amafaranga Miliyoni 2 z’Amanyarwanda, mu gihe iya IPRC-Kigali Cricket Club yahembwe Miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *