Minisiteri y’Uburezi yagaragaje ko kudashyira mu bikorwa itegeko rihana ababyeyi bihunza inshingano zo kurera, biri mu bikomeje gutiza umurindi ikibazo cy’abana bata amashuri abandi bakajyanwa mu mirimo itandukanye.
Ni mubiganiro byahuje abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside na Minisiteri y’Uburezi, ku isesengura rya raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu by’umwaka wa 2021/2022 n’Iteganyabikorwa ry’umwaka wa 2022/2023, ku bibazo byagaragaye mu burezi birimo ikibazo cy’abana bata amashuri ababyeyi ntibabibazwe.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko bikigoranye gushyira mu bikorwa itegeko rihana ababyeyi bihunza inshingano zo kurera ariko ngo babifatiye ingamba.
Kuri ubu abanyeshuri kuva mu bigo by’amashuri abanza kugeza mu yisumbuye bafatira ifunguro ku ishuri, gahunda Minisiteri y’Uburezi igaragaza nka kimwe mu bisubizo byo guhangana n’abana bata ishuri.