U Rwanda rurateganya kuzakoresha Ingengo y’imari igera kuri miliyari 5030 Frw mu mwaka wa 2023/2024, menya ibikorwa by’ingenzi bizibandwaho.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu 2023/24 iteganya gukoresha ingengo y’imari ya miliyari 5,030.1Frw, akaba aziyongeraho agera kuri miliyari 265.3Frw.
Ingengo y’imari iziyongera ku gipimo cya 6% ugereranyije na miliyari 4,764.8 ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2022/23.
Ni ibikubiye mu mbanzirizamushinga y’itegeko rigenga ingengo y’imari y’umwaka wa 2023/24 washyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yagaragaje ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 2,956.1Frw, bingana na 59% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2023/24.
Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 652.1Frw, bingana na 13% by’ingengo y’imari yose; naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 1,225.1Frw bingana na 24% by’ingengo y’imari yose.
Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 76% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024.
Uko ingengo y’imari izakoreshwa
Gahunda z’ibikorwa biteganyijwe mu ngengo y’imari ya 2023/24 zatoranyijwe hashingiwe ku buryo zifasha kugera ku ntego z’iterambere igihugu cyihaye nk’uko bikubiye muri gahunda ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere, ndetse no guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 n’ibindi bibazo bituruka hanze.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri miliyari 2,910.8Frw, bingana na 58% by’ingengo y’imari yose.
Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere, azagera kuri Miliyari 2,119.3Frw, bingana na 42% by’ingengo y’imari yose.
Habayeho ibiganiro hagati ya Ministeri y’Imari n’Igenamigambi n’inzego zose za Leta, ku igenamigambi no ku ngengo y’imari by’umwaka wa 2023/2024, kugira ngo humvikanwe ku bikorwa n’imishinga bizitabwaho mu mwaka wa 2023/24 ndetse no mu gihe giciriritse, mbere y’uko byemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.
Minisitiri Dr Ndagijimana ati “Amafaranga akaba yasaranganyijwe hagendewe ku nkingi eshatu za Gahunda ya Guverinoma yo Kwihutisha Iterambere.Intego nyamukuru ni ukwihutisha iterambere ry’ubukungu budaheza, bushingiye ku rwego rw’abikorera, ubumenyi n’umutungo kamere w’Igihugu.”
Avuga ko kugira ngo iyo ntego igerweho hazongerwa ikoreshwa ry’inyongeramusaruro z’ubuhinzi nk’ifumbire mvaruganda n’imbuto z’indobanure, gushyira imbaraga muri gahunda yo gutuburira imbuto imbere mu gihugu,
Hari kandi gushyira imbaraga muri gahunda y’inguzanyo ku bahinzi ndetse no kongera ubuso buhinzeho icyayi na kawa, gukomeza kongera ibikorwaremezo mu buhinzi bigamije kurwanya isuri hubakwa amaterasi y’indinganire n’imirwanyasuri no kongera ubuso bw’ubutaka bukorerwaho ibikorwa byo kuhira.
Guverinoma kandi izashyira imbaraga mu guteza imbere urwego rw’abikorera no guhanga imirimo mu rubyiruko.
Ibizakorwa birimo kongerera ubushobozi inganda z’imbere mu gihugu binyuze mu guteza imbere ibikorwaremezo, gukomeza gushyira ibikorwaremezo by’ibanze mu byanya byahariwe inganda.
Hari kandi gushyira imbaraga mu ruherekane rw’iyongeragaciro mu rwego rwo kongera ibyoherezwa mu mahanga byakorewe mu Rwanda no gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubujyanama mu by’imari mu rwego rwo kongerera ubumenyi abikorera bato n’abaciriritse.
Ibindi bikorwa biteganyijwe mu mwaka utaha w’ingengo y’imari birimo kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere mu buryo burambye, gukomeza gahunda yo kugeza amashanyarazi kuri bose, guteza imbere imijyi n’imiturire y’icyaro.
Hari kandi kwihutisha imishinga yo mu rwego rwo gutwara abantu n’ibintu, isakazamakuru n’ikoranabuhanga hongerwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bigo bya leta n’ibindi.
Kuzamura imibereho myiza y’abaturage nabyo bizitabwaho
Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko inteko yo kuzamura imibereho myiza ari ukugira abaturage bashoboye kandi bafite ubumenyi bukenewe, abaturage babayeho neza kandi batekanye.
Mu rwego rw’amazi, isuku n’isukura hazibandwa ku kongera imiyoboro ikwirakwiza amazi meza mu mijyi no mubyaro, kongera ingano y’amazi atunganywa n’inganda z’amazi.
Hazibandwa kandi gushyira imbaraga muri gahunda yo kugeza amazi meza kuri bose binyuze mu kubaka imiyoboro y’amazi mishya no gusana idakora no kubaka ibikorwaremezo by’isuku n’isukura.
Urwego rw’ubuzima narwo ruzahabwa imbaraga hitabwa ku kurangiza kubaka ikigo cy’ubushakashatsi n’amahugurwa ku ndwara ya kanseri ifata urwungano ngogozi (IRCAD), guteza imbere serivisi zita ku buzima bw’ababyeyi n’abana.
Ibindi bizakorwa mu rwego rw’ubuzima ni ugukomeza kubaka no kwagura ibikorwaremezo mu rwego rw’ubuzima hanatangwa ibikoresho bigezweho, kongerera ubushobozi urwego rw’ubuzima muri gahunda yo kurwanya indwara zitandura n’ibyorezo.
Hari kandi kuvugurura no kongerera ubushobozi ibitaro bya Masaka bikaba ibitaro bya Kaminuza byigishirizwamo, harimo no kubaka inzu ababyeyi babyariramo igezweho, kongerera ubushobozi labaratwari y’ Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA) ndetse no kubaka laboratwari nshya y’Ikitegererezo yo ku rwego rw’igihugu.
Ibindi bigamije kuzamura imibereho y’abaturage bizibanda ku kongera ireme ry’uburezi hashyirwa abarimu bashya mu myanya mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, gukomeza gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, kubaka amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro no gushyiramo ibikoresho n’ibindi.
Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze kandi ko hazakomeza kongerwa imbaraga mu kurandura imirire mibi n’igwingira ry’abana nka kimwe mu bibazo bihangayikishije igihugu.
Ati “Tuzakomeza gutanga ibiryo bikungahaye ku ntungamubiri ku bana bari hagati y’amezi atandatu kugeza ku mezi makumyabiri n’atatu n’abagore batwite ndetse n’abonsa no kwagura ibikorwaremezo by’amarerero rusange (ECD) no kunoza serivisi zihatangirwa.”
Iyi mbanzirizamushinga y’Ingengo y’Imari ya 2023/24 iteguwe mu gihe ubukungu bw’Isi ndetse n’ubw’u Rwanda muri rusange buhanganye n’ibibazo biri ku Isi bibangamiye ubukungu. Ni ibibazo birimo imihindagurikire y’ikirere, intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya, n’andi makimbirane ku Isi.
Minisitiri Dr Ndagijimana yagaragaje ko izo mbogamizi zitaweho mu gutegura ingamba z’ubukungu muri iyi Mbanzirizamushinga y’ingengo y’imari ya Leta, izashingirwaho mu gutegura ingengo y’imari y’umwaka wa 2023/24.
Ati “Guverinoma izakomeza kuzikurikirana izi mbogamizi no gufata ingamba zishoboka.”
Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko kugira ngo gahunda ziteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2023/24 zishyirwe mu bikorwa, hazashyirwa imbaraga mu mikoranire y’inzego zose, mu ikurikiranabikorwa n’isuzumabikorwa, ndetse n’igenzura rihoraho, kugira ngo aho bigaragara ko hari ibitagenda neza hafatwe ingamba ku gihe.