Mercato – Rwanda: Rutahizamu Sumaila Moro yerekeje muri Police FC

0Shares

Rutahizamu mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Ghana, wavutse tariki ya 20 Kamena 1995, yerekeje mu ikipe ya Polisi y’Igihugu (Police FC), ateye umugongo Etincelles FC yabarizwagamo.

Moro watsinze ibitego 11 mu Mwaka ushize wa Shampiyona (2022/23), yarasigaje Umwaka ku masezerano yagiranye na Etincelles FC, gusa bitewe n’uburyo Police FC yamushakagamo, yemeye kugura aya masezerano nk’uko amakuru THEUPDATE ifite abyemeza.

Amakuru yizewe agera kuri THEUPDATE, aremeza ko uyu mugabo yashyize umukono ku masezerano y’Imyaka ibiri (2) akinira Police FC n’ubwo atari mu Rwanda kuko yari akiri mu biruko mu gihugu cye cy’amavuko.

Gusa, nyuma yo kuyasinya, vuba bidatinze arahita agaruka mu Rwanda akomereze ubuzima i Kigali, aho kuba i Rubavu aho yabarizwaga akinira Etincelles FC.

Police FC yahisemo gusinyisha uyu mukinnyi nk’umusimbura wa Antoine Dominique Ndayishimiye werekeje muri AS Kigali mbere y’uko uyu Mwaka w’imikino utangira.

Mbere yo kwerekeza muri Etincelles FC aho Police FC yamuguze, byari byanuganuzwe ko yari gusinyira AS Kigali, ndetse amarenga yari yanaciwe kuko yamaze ibihe by’iminsi mikuru isoza umwaka mu Mujyi wa Kigali, gusa birangira Etincelles FC ariyo yemeye kwishyura ikiguzi yasabaga.

Mbere yo kuza mu Rwanda, Moro yakiniye amakipe atandukanye yo muri Ghana arimo; Techiman City FC, Techiman Eleven Wonders na Ebusua Dwarfs FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *