Marina na Yvan Muziki bashyize akitso ku rukundo rwabo gashobora gukurikirwa n’akadomo

0Shares

Iby’urukundo rwa Marina na Yvan Muziki byajemo kidobya nyuma y’igihe baryohewe ndetse bagaragaza ko urukundo rwabo rugana aheza.

Gutandukana kw’abo bombi ni amakuru amaze iminsi avugwa ariko ba nyirayo barayagize ibanga rikomeye. Bamwe bayashingiraga ku kuba kuva bavana i Dubai, ntawigeze asangiza abamukurikira amafoto y’ibihe bagiriyeyo.

Mu kiganiro na IGIHE, Marina wirinze kugira byinshi avuga, yahishuye ko atakiri mu rukundo na Yvan Muziki.

Nyuma y’imyaka ibiri mu rukundo, Marina na Yvan Muziki biravugwa ko batandukanyeAti “Ikintu kimwe nakubwira ni uko ubu nta mukunzi mfite!”

Marina na Yvan Muziki bari bamaze imyaka ibiri bavugwa mu nkuru z’urukundo zanabyaye umusaruro w’indirimbo ‘Urugo ruhire’ ya Massamba Intore bose basubiranyemo.

Kuva Marina yatangira kuvugwa mu nkuru z’urukundo na Yvan Muziki, amakuru yavugwaga ni uko uyu muhanzikazi yatangiye kurebana ay’ingwe n’ubuyobozi bwa The Mane Music.

Ubuyobozi bwa The Mane Music bwashinjaga Marina kujya mu rukundo rukamutwara umwanya yari asanzwe agenera akazi ke.

Bivugwa ko umubano w’aba bombi watangiye kuba mwiza ubwo Marina yerekezaga ku mugabane w’u Burayi mu ntangiriro za 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *