Kuri uyu wa mbere, wari umunsi wa karindwi wikurikiranyije abashinzwe kuzimya umuriro bahanganye n’inkongi z’umuriro mu mujyi wa Los Angeles n’ubu rukigeretse.
Abantu 24 baguye mu byo guverineri wa Leta ya Californiya, Gavin Newsom, yavuze ko bishobora kuba ari yo makuba adaturutse ku bikorwa bya muntu, ashegeshe igihugu mu mateka y’Amerika. Abantu barenga ibihumbi ijana bagahungishwa.
Umuriro wagize umuyonga amazu y’abakire b’ibyamamare hamwe n’ay’abantu basanzwe, usiga ugize amatongo ahari ubwiza nyaburanga. Abayobozi bavuze ko amazu byibuze 12.300 yangiritse cyangwa zarasenyutse.
Umuyobozi wa Los Angeles, Lindsey Horvath yagize ati:”Ibice bigize umujyi wa Los Angeles byaciye mu rindi joro riteye ubwoba kandi ryakomerekeje imitima.”
Abashinzwe kuzimya umuriro bakoresha indege, bamwe bakura amazi mu nyanja ya Pasifika, bakayamisha hasi, bafatanyije n’abakoreraga ku butaka, bifashishaga ibikoresho by’amaboko, ubwo umuriro wari wibasiye ibice bya Los Angeles bituwe.
Abayobozi baburiye abaturage bose bo mu bice bya Los Angeles, bagera kuri miliyoni 10 ko buri wese ashobora gutegekwa kuhava, kubera umuriro ndetse n’imyotsi irimo ubumara.
Kugeza ku cyumweru, abantu barenga 100.000 bo muri komini ya Los Angeles, bari bategetswe kuhava, bavuye ku bihumbi birenga 150.000 bari babitegetswe mbere.
Ikigo cy’iteganyagihe, AccuWeather, kigereranya ko ibyangiritse n’igihombo mu rwego rw’ubukungu, bibarirwa hagati ya miliyari 135 na miliyari 150 z’amadolari y’Amerika.
Abashinzwe kuzimya umuriro baturutse muri Leta zirindwi hamwe n’abavuye mu bihugu bya Canada na Megisike bamaze guhurira mu mujyi wa Los Angeles, kugirango bafatanye guhashya uwo muriro. (Reuters)