Lionel Messi yagerewe mu Kebo kagerewemo Ibihangange ‘Pelé na Maradona’

0Shares

Kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Argentina, Lionel Andres Messi  yishimiye cyane igikorwa yakorewe cyo kubakirwa Ikibumbano (Statue) imbere y’icya Pelé na Maradona.

Messi yafashije ikipe y’Igihugu ya Argentina kwegukana Igikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 36.

Ibi bikaba bikomeje gufasha uyu mugabo w’Imyaka 35 akomeje gushimirwa bikomeye.

Mu ijoro ryakeye, ku Kicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri America y’Epfo CONMEBOL, habereye Umuhango wo gushimira Lionel Andres Messi n’ikipe y’Igihugu ya Argentina.

Nyuma y’uyu Muhango, mu nzu ndangamurage ya CONMEBOL hahise habera Umuhango wo gushimira uyu mukinnyi ndetse hanarekanwa Ikibumbano cye ‘Statue; cyubatswe mu nzu iruhande rw’ahari icya Pelé na Maradona.

Nyuma yo gushimirwa, Messi yagize ati:

Ntabwo nigeze ndota ibintu nk’ibi mu buzima bwange.

“Inzozi nk’izi ntabwo nazigize cyangwa ngo nzitekereze. Inzozi narotaga zari ukwishimira gukora ibyo nkunda no kuba Umukinnyi w’Umupira wabigize Umwuga.

Lionel Messi honoured with statue alongside Diego Maradona and Pele after  Argentina's World Cup win | Evening Standard

Lionel Messi Presented With Statue Next To Maradona & Pele In CONMEBOL  Museum | Football/Soccer | Peacefmonline.com

Lionel Messi statue to be placed alongside Pele and Maradona in Conmebol  museum

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *